Swangz Avenue ni imwe mu nzu zifasha abahanzi ndetse zikanategura ibitaram bikomeye yo mu gihugu cya Uganda ariko mu mwaka wa 2008 ubwo yashingwaga na Benon Mugumya iyi nzu imaze kubaka amateka hano muri afurika y’iburasirazuba aho yazamuye abahanzi benshi abandi ikabafasha kumneyekana cyane hano muri Afurika na handi henshi kw’Isi
Mu bahanzi iyi nzu imaze gufasha kandi bahagaze neza mu muziki w Uganda harimo nka Micheal Ross, Viboyo Oweyo , James B , Vampino , Benon ,Young Zee ,Vinka, Winnie Nwagi ,Azawi ,Zafaran , Elijah Kitaka na bandi benshi ikomeje kubaka izina cyane no mu bijyanye no gutegura ibitaramo bikomeye muri iki gihugu .
Dukomereje ku bijyane no gutegura ibitaramo mu mpera z’uyu mwaka dusoza bari bateguye igitaramo cya Swangz Avenue All Star cyagombaga guhuriamo abahanzi bose bafashwa niyo ariko ubuyobozi bwayo bwatangaje ko icyo gitaramo giteganyijwe kuzaza muri Mata 2025
Ibi babitangaje nyuma yahoo abo bahanzi bose babarizwa muri Swangz Avenue bakoranye indirimbo mu kwezi kwa Cumi uyu mwaka igakundwa cyane .
Ubuyobozi bwa Swangz Avenue bwatangarije uwo mwanzuro mu iserukiramuco rya Uganda Waragi Noise Nation Festival, aho Dexta Daps yakoreye igitaramo muri Lugogo Cricket Oval mu minsi ishize
Abakunzi b’umuziki wa Uganda bashimishijwe cyane n’iki gitekerezo, maze Swangz Avenue ibasezeranya gukomeza kubansangiza amakuru arambuye mu minsi ya vuba aha, harimo n’ahantu kizabera n’ibiciro by’amatike.