SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Gloria Busingye yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bagomba gukumirwa muri Uganda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Gloria Busingye yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bagomba gukumirwa muri Uganda
Imyidagaduro

Gloria Busingye yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bagomba gukumirwa muri Uganda

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/12/11 at 10:42 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Umunyarwandakazi Gloria Busingye wamamaye nka Gloria Bugie, ukorera umuziki muri Uganda,yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bakwiriye gukumirwa mu bitaramo n’ahandi hahurira abantu benshi muri icyo  gihugu .

Ni urutonde rwakozwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe umuco[UNCC] muri Uganda, aho uyu muhanzikazi na bagenzi be bashinjwa kuririmba indirimbo zihonyora umuco w’iki gihugu n’imyambarire itaboneye.

Uyu mukobwa we n’abandi bahanzikazi bagenzi be barimo Ritah Dancehall na Shakira Shakiraa; biyongereye ku rundi rutonde ruheruka gushyirwa hanze na UNCC ruriho umuhanzi Lil Pazo na Gravity Omutujju; bashinjwa gukora umuziki uhonyora umuco wa Uganda ndetse no kugaragaza ibice by’imyanya y’ibanga ku karubanda.

UNCC ivuga ko icyo ishyize imbere ari uko abahanzi bose, bakora umuziki utabangamira umuco kandi ukunzwe na buri wese.

Ku wa Mbere tariki 9 Ukuboza UNCC yakoze inama, yemeza ko aba bahanzi bashyizwe ku rutonde bakora umuziki ubangamira umuryango rusange w’abaturage ba Uganda, ndetse by’umwihariko aba b’igitsinagore bavuzwe bakaba bambara imyambaro idakwiriye kujyanwa mu ruhame.

Iyi nama yari yatumiwemo Gravity na Lil Pazo ariko bose nta n’umwe wahakandagije ikirenge kandi ntibamenyekanisha n’impamvu zabo. Yari igamije guhwitura aba bahanzi bashinjwa gukora umuziki utaboneye, no kwitwara nabi.

UNCC iheruka kwihanangiriza abategura ibitaramo n’abateza imbere umuziki muri Uganda ibasaba kudatumira Gloria Bugie na bagenzi be Ritah Danchall, Shakira Shakiraa, Lil Pazo na Gravity Omutujju; yaba mu bitaramo cyangwa mu bindi bikorwa bibahuza na rubanda.

Gloria Bugie yashyizwe muri aka gatebo nyuma y’aho mu minsi ishize hagiye hanze amashusho y’ubwambure bwe. Ni amashusho yavugishije benshi muri Uganda ndetse mu ntangiro z’Ugushyingo Polisi y’iki gihugu yaramufunze, ariko ahita arekurwa atanze ingwate.

Gloria Bugie ni Umunyarwandakazi ukorera umuziki we muri Uganda. Mu Rwanda uyu mukobwa yavuzwe cyane mu itangazamakuru mu 2019 nyuma yo gusubiramo bitemewe indirimbo ‘Ibirenze ibi’ ya Charly na Nina.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul December 11, 2024 December 11, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Nyuma y’Imyaka 2 Titi Brown agizwe umwere

November 10, 2023
Andi makuru

Guverineri Cg (Rtd ) Emmanuel Gasana yakuwe mu mirimo

October 25, 2023
Imyidagaduro

Bruce Melodie yishimiye uko yanditswe mu itangazamakuru mpuzamahanga muri 2023

January 11, 2024
Imikino

Rwanda Pickleball Association yabateguriye ikiganiro cyo kuvuga ku bwiza bw’umukino wa Pickleball

May 30, 2024
Andi makuru

Abdel Fattah El-Sisi yongeye gutorerwa kuyobora Misiri muri manda ya gatatu

December 19, 2023
Andi makuru

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Mugenzi we wa Angola João Lourenço

August 12, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?