Kuri uyu wa mbere tariki ya 09 Ukuboza 2024 umutwe urwanya ubutegetsi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo wa M23 wakomeje imirwano n’Ingabo za FARDC zikomeje gufatwa mpiri mu mirwano imaze iminsi irenga 8 muri teritwari ya Lubero
Nyuma y’Imirwano ikomeye yabahuje na FARDC n’imitwe ya Wazalendo ku cyumweru hafatiwemo inagabo za Congo izindi ziyabangira ingata zihunga intare za Sarambwe
Umuvugizi w’Igisirikare cy’uyu mutwe, Lt Col Willy Ngoma nibwo yeretse itangazamakuru n’abaturage baho muri Lubero abasirikare ba FARDC bafashwe mpiri igikorwa cyabereye mu gace ka Kanyabayonga muri Teritwari ya Lubero mu majyaruguru y’Umujyi wa Goma
Nubwo abayobozi b’ingabo za FARDC bakomeje kugenda babeshya baturage ko bisubije bimwe mu bice bigenzurwa na M23 akndi nta na hamwe bari bafata ubuyobozi bwa bwa AFC na M23 bo bavuze ko bakomeje ibikorwa byabo byo kurinda abaturage bo muri ako gace
Uwo mutwe biciye muri Lawrence Kanyuka uvugira ishami rya Politiki ryawo ivuga ko ibivugwa na Leta y’i Kinshasa ari “icengezamatwara” ikomeje gukora yifashishije imbuga nkoranyambaga.
Mu basirikare batatu ba FARDC berekanwe harimo Sergeant-Major Kotakota Alexis w’imyaka 45 y’amavuko, uyu akaba yarafatiwe na M23 ahitwa Myobu.
Barimo kandi Soldat du 2ème Classe Tombo Dadi na mugenzi we witwa Isaie Umbere Kamwa.
Sergeant-Major Kotakota yavuze ko mbere yo gufatwa mpiri, we na bagenzi be bari bahawe misiyo yo “kwigarurira uduce tugenzurwa na M23 mbere y’uko inama ya Perezida Tshisekedi na Perezida Kagame Iba
Kotakota avuga ko misiyo yo kwigarurira uduce tugenzurwa na M23 bayihawe na Gen Chiko [Tshitambwe] usanzwe ari Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za FARDC ushinzwe ibikorwa.
Uyu Chico kandi ngo yanasabye abasirikare gukora ibishoboka byose bakangisha M23 abaturage, biciye mu kurasa ibisasu mu duce dusanzwe dutuwe cyane n’abasivile.
M23 ivuga ko icyiteguye kubahiriza agahenge yiyemeje ku wa 7 Werurwe 2023, gusa nanone ikanashyira imbere kurinda abasivile bakomeje guhahamurwa n’ubutegetsi bw’i Kinshasa.