SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Brig Gen Patrick Karuretwa yagizwe Perezida w’Urukiko rukuru rwa Gisirikare
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Brig Gen Patrick Karuretwa yagizwe Perezida w’Urukiko rukuru rwa Gisirikare
Andi makuru

Brig Gen Patrick Karuretwa yagizwe Perezida w’Urukiko rukuru rwa Gisirikare

Muhire Jimmy
Last updated: 2024/12/10 at 3:38 PM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
SHARE

Brig Gen Patrick Karuretwa wari usanzwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imikoranire Mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), yagizwe Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.

Inshingano uyu musirikare yahawe zigaragara mu iteka rya Minisitiri w’Intebe ryagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 09 Ukuboza 2024, nyuma yuko bisuzumiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye tariki 09 Ugushyingo 2024.

Brig Gen Karuretwa Patrick wahawe inshingano zo kuba Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, yize amategeko, aho yabanje kubona impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda, ndetse akaza gukomereza amasomo muri za kaminuza zo hanze y’u Rwanda.

Afite kandi impamyabumenyi y’Icyiciro cya gatatu cya kaminuza yakuye muri The Fletcher School at Tufts University muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Uretse kuba yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda umwanya yari amazeho imyaka itatu aho yazihawe mu kwezi k’Ugushyingo 2021 ubwo yanazamurwaga mu ntera akuwe ku ipeti rya Colonel agahabwa irya Brigadier General, yanagize indi myanya mu buyobozi bukuru bwa RDF, nko kuba yarabaye umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Diviziyo Kabiri.

Yakoze igihe kinini kandi mu Biro by’Umukuru w’Igihugu mu nshingano zinyuranye zirimo kuba yarabaye Umujyanama Wihariye w’Umukuru w’Igihugu.

Iri teka rinashyira mu nshingano abandi basirikare barimo Lt NDAYISHIMIYE Darcy na Lt MUKASAKINDI Thérèse, bombi bagizwe Abacamanza mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare.

Ni inshingano agomba kungirizwago na Lt Col Sumanyi Charles wagizwe Visi Perezida wa ruriya Rukiko.

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Muhire Jimmy December 10, 2024 December 10, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Karisimbi Event yateguriye abakunzi ba Billard irushanwa

September 11, 2023
Utuntu n'utundi

Amafoto meza yaranze urugendo rwa Perezida Paul Kagame muri Koreya y’Epfo

June 5, 2024
Imyidagaduro

Abahanzi bakomeje gushyira hanze indirimbo zizakoreshwa mu matora ya Perezida wa Repubulika

May 28, 2024
Ubukungu

RwandAir yatangije ingendo zigana i Paris

June 27, 2023
Andi makuru

Haiti : Dr Garry Conille yagizwe Minisitiri w’Intebe

May 29, 2024
Imyidagaduro

Pallasso mu byishimo nyuma yo kwongera kubonana n’umugore n’abana be

April 26, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?