SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Paul Kagame na Emir wa Qatar bitabiriye F1 ya Qatar GP
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Paul Kagame na Emir wa Qatar bitabiriye F1 ya Qatar GP
Andi makuru

Perezida Paul Kagame na Emir wa Qatar bitabiriye F1 ya Qatar GP

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/12/02 at 12:20 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko muri Qatar yahuye na Emir wa Qatar, bagirana ibiganiro ndetse banakurikirana isiganwa rya Formula 1 rya Qatar Grand Prix.

Uru rugendo ruvuzwe nyuma y’Inama umukuru w’igihugu yakoreye mu gihugu cya Tanzaniya aho yari yitabiriye Inama ihuza abakuru b’ibihugu bigize Afurika y’Iburasirazuba yabereye Arusha .

Amakuru aturuka mu biro ntaramakuru bya Qatar, avuga ko Perezida Paul Kagame yageze muri Qatar ku Cyumweru, tariki ya 1 Ukuboza 2024, aho yari yitabiriye isiganwa rya 23 rya Qatar Grand Prix, ribanziriza irya nyuma rya 24.

Perezida Paul Kagame yakiriwe n’Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Ahmed bin Hassan Al Hammadi na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, Igor Marara Kainamura.

Perezida Kagame ari kumwe na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani bitabiriye isiganwa rya Formula 1, ryabereye mu muhanda Lusail International Circuit.

Bibaye mu gihe u Rwanda ruri kwitegura kwakira inama y’ishyirahamwe ry’umukino wa Formula 1, FIA, ndetse rwahawe amahirwe yo kwerekana aho rugeze rutegura iyi nama, n’amahirwe ari mu bukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri ‘Visit Rwanda’.

Iri rushanwa si irya mbere Perezida Kagame yitabiriye kuko yagiye mu yandi nka Singapore Grand Prix ya 2024, ndetse yitabiriye niya 2022.
Perezida Kagame yaherukaga muri Qatar muri Gashyantare uyu mwaka, mu rugendo rw’akazi aho yahuye na Emir wa Qatar, bagirana ibiganiro bigaruka ku mubano w’ibihugu byombi.

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul December 2, 2024 December 2, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

IkoranabuhangaUbukungu

U Bushinwa bwatangiye gukora Internet ya 6G

April 27, 2023
Imyidagaduro

Amatariki y’ubukwe bw’umunyamakuru Cyiza Kelly na Audia Intore yashyizwe hanze

April 22, 2025
Andi makuru

Perezida Macky Sall wa Sénégal yageze i Kigali

December 18, 2023
Imyidagaduro

Teta Diana yakumbuje ubuhanga bwe abanyakigali mu gitaramo yakoreye Atelier du Vin

December 9, 2024
Andi makuru

Colonel Innocent Kaina wahoze muri M23 yashinze Umutwe yise FNLC

April 1, 2025
Andi makuru

Abagize Komite z’abaturage mu kwicungira umutekano biyemeje kurwanya ibyaha bitaraba aho batuye

December 16, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?