Ku wa gatatu, urukiko rwo muri Zimbabwe rwarekuye umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abarwanashyaka 34 nyuma yo kubaha igifungo cy’agateganyo bazira ko bitabiriye icyo abayobozi bise inteko itemewe.
Umucamanza Collet Ncube yakatiye Jameson Timba, umuyobozi w’agateganyo w’agatsiko k’ishyaka ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi rya Citizens Coalition for Change, igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri nyuma y’uko we n’abarwanashyaka bafunzwe amezi arenga atanu. Abarwanashyaka bahawe ibihano bito, kandi bahagarikwa burundu.
Mu cyumweru gishize, umucamanza yatangaje ko Timba n’abarwanashyaka 30 bari bafunganywe yabahanaguyeho icyaha
Bijya gutangira Polisi ya Zimbabwe yabafatiye mur rugo aho Timba atuye mu murwa mukuru Harare abashinja kuba barateje umutekano muke ndetse no gutegura imyigaragambyo yo guhungabanya amahoro no gucamo abantu amacakubiri ,
nyuma y’amezi bafunze muri Nzeri urukiko rwaje kubagira abere ku cyaha cyo guhungabanya umutekano rusange
Abunganizi babo batangaje ko bakiliya babo bari mu rugo aho bari gusangira n’imiryango yabo bizihiza umunsi w’umwana nyafurika, ibirori biri kuri kalendari y’ubumwe bw’Afurika.
Amnesty International yavuze ko ifungurwa ry’abayobozi batavuga rumwe na Leta ya Zimbabwe ryategetswe na Perezida Emmerson Mnangagwa wasabye ko hakorwa iperereza ku bivugwa ko bamwe muri abo barwanashyaka bakorerwaga iyicarubozo muri Gereza
Ishyaka rya ZANU-PF riri ku butegetsi rya Mnangagwa rimaze igihe kinini riregwa kuba ryarakoresheje abapolisi n’inkiko kugira ngo riceceshe abatavuga rumwe n’ubutegetsi, cyane cyane ku butegetsi bwuwahoze ari perezida w’igitugu Robert Mugabe, wategetse imyaka 37 mbere yuko Mnangagwa amusimbura ubutegetsi mu 2017.