The Same ni itsinda ry’abasore babiri; Imanizabayo JMV uzwi nka Jay Farry ndetse na Munyagisenyi Serge bazi nka Jay Luv. Nyuma yo gukora indirimbo Urabanaga batuye Nyakubahw Perezida wa Repubulika ubwo yiyamamarizaga kuyobora u Rwanda Bongeye bubura inanga zabo bakora iyo bise ” Kunda Cyane.
Aba basore bamaze imyaka irenga 13 mu muziki w’U Rwanda bamenyekanye mu ndirimbo nka Ikibibi, Akabyiniro, Agahebuzo n’Akanozangendo bakoranye na Oda Paccy, Urutonde, Sasa inzobe, Tell me bakoranye n’umuraperi Bull Dogg, Razika, Susu, Yumvirize ni zindi nyinshi .
Mu kiganiro kigufi yagiranye na AHUPA RADIO Jay Luv usanzwe anavugira iryo tsinda yadutangarije ko nyuma y’amezi agera atanu batari bicaye ubusa ahubwo barimo barategurira abakunzi babo indirimbo nziza igihe kikaba cyageze bakaba bashyize hanze Iyo bise Kunda Cyane mu buryo bw’amajwi n’amashusho .
Yakomej atubwira ko indirimbo kunda cyane ari indirimbo abakoeye buri muntu wese ufite umukunzi ariko bikaba bivuga ngo ndagukunda cyane ijambo umuntu wese ugira umukunzi ashobora gukoresha ashaka kumwereka ibyiyumviro bye ku mukunzi ,akaba yasabye abakundana bose rero kuzaryoherwa niyo ndirimbo bakayisangiza abakunzi babo .
Indirimbo kunda cyane yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Producer Yeah Man muri studio y’ishusho ,Inonosorwa na Bob Pro mu gihe amashusho yakozwe na Director Big Deal