Ubuyobozi bwa Karisimbi Events bugiye gutanga ibihembo ku abahanzi n’abandi bafite aho bahuriye n’imyidagaduro bubinyujije mu bihembo bya Karisimbi Entertainment and Sports Awards 2024’ bimaze kumenyerwa na benshi kubera uruhare bigira mu gukundisaha abantu imyidagaduro .
Ibi bihembo biba bigamije gushimira abantu abahanzi na bandi benshi bakora ibijyanye n’imyidagaduro aho bariho hose mu gihugu ,kuri iyi nshuro abazahatanira ibi bihembo bakaba bari mu byiciro bigera kuri Mirongo itanu aho buri wese ufite icyo akora mu guteza imbere imyidagaduro azasagamo icyiciro abarizwamo nkuko twabitangarijwe na Mugisha Emmanuel Umuyobozi Mukuru wa Karisimbi Events.
Yagize ati ” ibi bihembo bigamije guha agaciro ibikorwa by’abahanzi n’abateza imbere uruganda rw’imyidagaduro.
Yakomeje avuga ko ibi bihembo byongerera ingufu abahanzi ndetse n’abandi bose bahatana muri ibi bihembo kugira ngo nabo bazabyegukane mu mwaka utaha .
Muri uyu mwaka wa 2024, ibi bihembo bizatangwa mu byiciro 50 bihuje abahanzi, abanyamakuru, ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga, ibiganiro kuri radiyo na televiziyo n’ibindi bifite aho bihuriye n’imyidagaduro.
Bimwe mu byiciro bitahanye uyu mwaka ; birimo Icyiciro cy’umuhanzi w’umugabo w’umwaka, umushyushyabirori w’umwaka ’Public MC of the year’, indirimbo y’umwaka.
Icyiciro cy’umuhanzikazi w’umugore w’umwaka (Rwandan Female Artist of the year), umunyamakuru w’umwaka wo kuri radiyo na Televiziyo.
Umusesenguzi mwiza wa Siporo, umunyamakuru mwiza wa Siporo, ‘Fan Club’ nziza, Ikipe nziza mu mikino ndetse n’ibiganiro byiza.
Hazahembwa kandi umuhanzikazi w’umwaka mwiza, icyiciro cy’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, umuhanga mideri mwiza.
Abavangamiziki beza yaba abasanzwe n’abakizamuka, Hoteli nziza, akabari keza k’imyidagaduro n’ibindi bikaba ibyiciro 50.
Gutanga y’umuhanzi cyangwa undi wundi uri muri ibi byiciro ‘Nomination’, byatangiye bikaba bizageza tariki ya 6 Ukuboza 2024, aho ubyifuza wese yabinyuza kuri email: [email protected]