Umuraperi Gatsinzi Emery ukunzwe cyane nka Riderman ni umwe mu baraperi dufite bakuru kandi bamaze imyaka myinshi mu ruganda rw’Umuziki nyarwanda cyane mu Njyana ya Hip Hop yakomje ku buryo iyi njyana yamufashije kuba uwo ariwe kandi atabyicuza
Uyu mugabo w’umugore umwe n’abana batatu yasimbukiye ku mbuga nkoranyambaga ze maze avuga uburyo iyi njyana yamuhinduriye ubuzima akamera nk’Uvutse bwa kabiri
Yagaragaje ko kuba yarahisemo iyi njyana, adateze kuzabyicuza, dore ko yemeza yahuriyemo n’abahanuzi, abarimu n’abandi benshi.
Mu butumwa bwe yasoje yibaza niba ibyiyumviro afitiye hip hop ari ubusazi, cyangwa se niba hari undi nawe byabayeho.
Mu magambo ye ati “Umunsi menya Hip Hop nabaye nk’uvutse bwa kabiri.
“Nigiye byinshi muri yo kandi yahinduye ubuzima bwanjye mu buryo bwiza ntari niteze.
“Uretse kuba irimo ubusizi, ubuhanuzi n’ubuhanzi buhambaye, inyigisho ziyibamo wazisanga mu njyana nke ku isi.
“Sinzigera nicuza kuba narayihisemo, kandi nzahora nishimira kuba narayimenye.
“Muri yo nabonye abarimu, mbonamo abavugabutumwa, inshuti, n’abasirikare badutoza uko intambara z’ubuzima zirwanwa.
“Ese hari undi byaba byaragendekeye nkanjye, cyangwa ni ubusazi bw’umwe nk’indoto za ndatabaye?”