Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yakiriye Davis D ndetse n’itsinda riri kumufasha gutegura igitaramo cye ‘Shineboy Fest’ giteganyijwe ku wa 29 Ugushyingo 2024.
Nyuma yo kumuganiriza ku gitekerezo cy’iki gitaramo na gahunda yacyo yose, Minisitiri Utumatwishima yashimiye uyu muhanzi amwizeza kumuba hafi mu buryo bwose bushoboka.
Umujyanama wa Davis D, Bagenzi Bernard, mu kiganiro yahaye itangazamakuru yagize ati “Nyuma yo kubwira Minisitiri Utumatwishima gahunda yacu, yaradushimiye atwizeza kutuba hafi kandi anatwemerera kuzitabira igitaramo cyacu.”
Davis D na we yunze mu ry’umujyanama we ahamya ko Minisitiri Utumatwishima yabemereye kwitabira iki gitaramo, ati “Icy’ingenzi cyari kitujyanye ni ukumuganiriza ku gitekerezo cyacu, nyuma yo kumva uko twiteguye na we yemeye kuzitabira akadushyigikira.”
Davis D akomeje imyiteguro y’igitaramo cye ‘Shine Boy Fest’ giteganyijwe kubera muri Camp Kigali ku wa 29 Ugushyingo 2024.
Iki gitaramo kigamije kwizihiza imyaka icumi Davis D amaze mu muziki.
Ni igitaramo byitezwe ko kizitabirwa n’abahanzi barimo; Nasty C na Danny Nanone bari muri iki kiganiro n’abanyamakuru, Bull Dogg, Platini, DJ Toxxyk, Nel Ngabo,DJ Marnaud,Bushali, Ruti Joel n’abandi benshi.