SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abasore bari bakurkiranweho uruhare mu rupfu rwa Olga Kayirangwa barekuwe
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Abasore bari bakurkiranweho uruhare mu rupfu rwa Olga Kayirangwa barekuwe
Andi makuru

Abasore bari bakurkiranweho uruhare mu rupfu rwa Olga Kayirangwa barekuwe

Ahupa Radio
Last updated: 2024/11/20 at 8:07 AM
Ahupa Radio
Share
1 Min Read
SHARE

Fred Nasagambe na Gideon Gatare bari bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rw’umukobwa witwa Olga Kayirangwa bivugwa ko yapfiriye mu nzu yabo, barekuwe.

Amakuru atugeraho ni uko aba basore barekuwe ku busabe bw’Ubushinjacyaha, nyuma y’uko bugaragaje ko nta bimenyetso bihagije bibahamya icyaha.

Umuvugizi w’Inkiko, Harrison Mutabazi yabwiye itangazamakuru  ko “Ubushinjacyaha bwabisabye kandi biri mu bubasha bwabo.”

Iki cyemezo kije nyuma y’umunsi umwe Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rutegetse ko aba basore bakomeza gufungwa by’agateganyo kuko hagikorwa iperereza ku byo bakurikiranyweho, cyane ko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyo cyaha.

Nasagambe Fred yakekwagaho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, Gatare Gedeon Junior we yakekwagaho ubufatanyacyaha muri icyo cyaha.

Kayirangwa wari umwana w’imfura mu muryango yitabye Imana ku wa 26 Nzeri 2024. Ni urupfu rwatunguranye kuko rwabaye ubwo yari yagiye gusura aba basore bigakekwa ko ari ho yaguye nubwo hataramenyekana icyamwishe.

Gatera Junior na Nasagambe Fred bahise batabwa muri yombi. Kuri ubu bari bafungiwe mu Igororero rya Nyarugenge nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rutegetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo, mbere y’uko barekurwa.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Ahupa Radio November 20, 2024 November 19, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatoye umwanzuro ujyanye no Kwibuka 29

March 29, 2023
Imyidagaduro

Umunyarwenya Mazimpaka Japhet yateguye ibitaramo bizazenguruka Kaminuza zo mu Rwanda

June 13, 2023
Imyidagaduro

Urukundo ruravuza ubuhuha hagati ya Kendall Jenner na Devin Booker nyuma y’umwaka batandukanye

February 28, 2024
Andi makuru

Perezida Paul Kagame na Madamu bitabiriye inama ya OIF mu Bufaransa

October 4, 2024
Andi makuru

Dj Brianne yabatijwe mu itorero rya Elayono Pentecost Blessing Church,

June 9, 2024
Imyidagaduro

John Wick 4 : Keanu Reeves n’ibyamamare byayikinnyemo byunamiye Lance Reddick uherutse kwitaba Imana (Amafoto )

March 22, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?