SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Paul Kagame na Madamu bakiriye mu rwuri rwabo Gen Doumbouya i Kibugabuga ( Amafoto)
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Paul Kagame na Madamu bakiriye mu rwuri rwabo Gen Doumbouya i Kibugabuga ( Amafoto)
Andi makuru

Perezida Paul Kagame na Madamu bakiriye mu rwuri rwabo Gen Doumbouya i Kibugabuga ( Amafoto)

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: May 3, 2025
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye mu rwuri rwabo i Kibugabuga Général Mamadi Doumbouya wa Guinée-Conakry na Madamu we Lauriane Doumbouya bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu.

Mamadi Doumbouya ari mu Rwanda kuva ku wa 1 Gicurasi 2025 mu ruzinduko rugamije guhamya ubucuti hagati y’ibihugu byombi.

Ubwo uyu Mukuru w’Igihugu yageraga mu Rwanda, yakiriwe n’umuryango w’Abanya-Guinée mu birori byabereye mu Mujyi wa Kigali.

Muri ibi birori, aba baturage bari bari bafite ubutumwa bwanditse ku mipira no ku byapa, bumugaragariza ko bashyigikiye uburyo akomeje kuyobora igihugu cyabo.

Gen Doumbouya yaherukaga mu Rwanda muri Kanama 2024 ubwo yitabiraga umuhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame wari uherutse gutorerwa gukomeza kuyobora igihugu. Muri Mutarama uwo mwaka, na bwo yari i Kigali mu ruzinduko rwo gushimangira ubufatanye.

U Rwanda na Guinée bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere inzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, ubuhinzi, ishoramari, serivisi, ubukerarugendo, ingufu ndetse n’ubucuruzi.

 

Perezida Kagame na Madamu bashyize indabo ku gicumbi cy’Intwari z’u Rwanda
Perezida Kagame yashimiye RIB urwego rwiza igezeho igenza ibyaha
Leta y’ u Burundi yahakanye amakuru yo kuba inyuma y’Igitero cyaguyemo abantu I Bukavu
Perezida Vladimir Putin yatangiye urugendo rw’iminsi ibiri mu Bushinwa .
Henri Konan Bédié wabaye Perezida wa Côte d’Ivoire yitabye Imana ku myaka 89
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Electric Slots Download

May 28, 2024

Dinkum Pokies No Deposit

September 5, 2023

Real Cash Slots No Deposit Ie

May 28, 2024

What Are The Tax-Free Pokies In South East Melbourne Australia

September 5, 2023

Betano Casino Review And Free Chips Bonus

May 28, 2024

What Is The No Deposit Bonus Code For Online Casinos In Ireland

September 23, 2020

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?