Uwari Chairman w’ikipe ya APR FC, Col (Rtd) Richard Karasira yamaze kubwirwa ko atazakomeza kuba umuyobozi w’ikipe y’ingabo z’igihugu nyuma y’amezi 17 ari kuri uyu mwanya.
Amakuru yizewe agera atugeraho ni uko Col (Rtd) Richard Karasira yabwiwe uyu mwanzuro mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.
Uyu muyobozi akuwe mu nshingano akurikiye uwari Team Manager w’iyi kipe, Eric Ntazinda ndetse n’uwari ushinzwe umutungo, Kalisa Georgine bose basezerewe muri iyi kipe nyuma yo guterwa mpaga ku mukino w’umunsi wa munani bahuyemo na Gorilla FC.
APR FC imaze iminsi ikora impinduka mu buyobozi, aho iheruka kuzana Lt Col Alphonse Muyango wagizwe umuyobozi ushinzwe ibikoresho, mu gihe Captain Deborah Muziranenge yagizwe umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’imari.
Col (Rtd) Richard Karasira yagizwe Chairman wa APR FC muri Kamena 2023, asimbuye kuri uwo mwanya Gen. Mubarakh Muganga ubwo yari amaze kwemezwa nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.