SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Bobi Wine yishimiye intsinzi ya Donald Trump yizera ko azamufasha Museveni
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Bobi Wine yishimiye intsinzi ya Donald Trump yizera ko azamufasha Museveni
Imyidagaduro

Bobi Wine yishimiye intsinzi ya Donald Trump yizera ko azamufasha Museveni

Wakibi Geoffrey
Last updated: 2024/11/07 at 8:35 PM
Wakibi Geoffrey
Share
3 Min Read
SHARE

Bobi Wine, Umunyamuziki wabaye umunyapolitiki wo muri Uganda yashimiye Donald Trump watsindiye kuba Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amwibutsa ko ubwo aheruka ku butegetsi yafatiye ibihano abategetsi ba Uganda bari barigize indakoreka.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Bobi Wine yavuze ko yifatanyije n’Isi yose mu gushimira abaturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri demokarasi isesuye bagaragaje mu kwitorera Perezida bifuza.

Robert Kyagulanyi wamamaye nka Bobi Wine yavuze ko ari iby’agaciro kuba Donald Trump agarutse ku butegetsi amwifuriza kuzagira ibihe byiza muri Manda yatorewe.

Yunzemo ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kuba umufatanyabikorwa ukomeye wa Uganda mu bice bitandukanye.

Ati “Mu gihe cya manda ya mbere ya Perezida Trump, ibihano byafatiwe abayobozi benshi b’ubutegetsi bwa Uganda kubera ruswa no guhohotera uburenganzira bwa muntu.”

Yavuze ko ibyo bihano byatumye Perezida Museveni abura ijambo ku rwego mpuzamahanga kandi ko bamwe mu bategetsi ba Uganda bagabanyije akarenge kubera gutinya guhanwa n’Amahanga.

Ati ” Dufite amatsiko yo gukomeza gukorana kugira ngo twubake sosiyete itagira ubwoko, iyobowe na demokarasi kandi itanga ubutabera.”

Mu 2021, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano abategetsi ba Uganda bashinjwe kugira uruhare mu guhohotera abaturage mu matora y’icyo gihe.

Icyo gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni barangajwe imbere na Bobi Wine bavuze ko ibihumbi by’abantu aburiwe irengero inyuma yo gufatwa n’inzego zishinzwe umutekano.

Amerika yashinje inzego z’umutekano muri Uganda kugira uruhare mu kwica no gukomeretsa inzirakarengane, kwibasira abayoboke b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi no gukorera urugomo abanyamakuru mbere na nyuma y’amatora.

Abo bategetsi muri Uganda bahawe ibihano birimo kwimwa impapuro zibemerera kwinjira muri Amerika zizwi nka viza n’ibindi.

Donald Trump wo mu ishyaka ry’Aba-Républicains yegukanye umwanya w’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aba Perezida wa 47 w’iki gihugu. Yahigitse abo bari bahanganye cyane cyane Kamala Harris w’ishyaka ry’Aba-Démocrates.Ni nyuma yo kubona amajwi ya Electoral college 277, mu gihe Kamala Harris afite 224.

Nubwo amajwi akiri kubarurwa, Donald Trump yamaze kwegukana amajwi ya ‘Electoral college’ 270, asabwa kugira ngo umuntu atsinde amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Amerika.

Trump wigeze kuyobora Amerika hagati ya 2016 na 2021, agarutse mu biro bya Perezida wa Amerika, White House nyuma y’urugamba rukomeye rwo kwiyamamaza rwatumye asimbuka urupfu inshuro ebyiri mu mezi ane ashize.

Intero ya Trump yiyamamaza ni ‘Ugusubiza Amerika icyubahiro yahoranye’, Make America Great Again.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Wakibi Geoffrey November 7, 2024 November 7, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Abavuga ko nkora mpomba nabamenyesha ko inzozi zanjye zabaye impamo :Bad Rama

December 11, 2023
Imyidagaduro

Kate Bashabe yakebuye urubyiruko rutukana ku babyeyi

April 25, 2025
Utuntu n'utundi

Lil Rod wahoze akorera P Diddy yiyongereye mu bamushinja ihohotera

February 28, 2024
Imyidagaduro

Miss Popularity w’u Burundi 2023 Uwera Ricky Tricia yishimiye guhura na Dr.Marie Claudine Mukamabano

March 23, 2024
Andi makuru

Uwacu Julienne yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya wa Unity Club Intwararumuri

April 5, 2025
Imikino

Namungo FC yasinyishije Kagere Meddie.

January 16, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?