SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abasore n’inkumi b’ikigo Tiger Gate S Ltd bashimiwe umurava berekanye ku mukino w’amavubi na Djibouti
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Abasore n’inkumi b’ikigo Tiger Gate S Ltd bashimiwe umurava berekanye ku mukino w’amavubi na Djibouti
Imikino

Abasore n’inkumi b’ikigo Tiger Gate S Ltd bashimiwe umurava berekanye ku mukino w’amavubi na Djibouti

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/03/06 at 11:09 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Ikigo Tiger Gate S Ltd kimaze kuba ubukombe  mu gucunga  umutekano  ku mastade no mu  bitaramo bikomeye hano  mu Rwanda gikomeje gushimirwa umurava  ,Ubunararibonye ,Ikinyabupfura abasore n’inkumi bagikorera  bakomeje kugaragaza mu kazi kabo ka buri munsi .

Ibi bitangajwe  nyuma  yaho muri uku kwezi gushize   ubwo mu Rwanda  haberaga imikino itandukanye mpuzamahanga yaberaga  kuri Stade Amahoro irimo imikino ibiri wo gushakisha itike y’igikombe cya CHAN yahuje ikipe  y’igihugu y’U Rwanda  na Djibouti  yaberaga hano  I Kigali bagaragaje  umurava n’ubuhanga  mu gucunga  umutekano  w’amakipe ndetse n’abafana  bitabiriye iyi mikino yombi.

Aho umukino wa mbere  wabanje  Ikipe ya Djibouti yatsinze amavumbi igitego kimwe  ku busa ,naho  ku mukino wa kabiri waraye  ubaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane  ikipe y’U Rwanda Amavubi yatsinzemo  iya Djibouti ibitego  bitatu ku busa  umukino wanitabiriwe na Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame .

Mu kiganiro n’umwe  mu bakozi  ba Ferwafa  yahaye  Umunnyamakuru wa AHUPA RADIO yamutangarije ko  muri rusange imyiteguro y’iyo mikino yombi yagenze neza cyane ahantu hose  kugeza  mutekano wa stade n’imbere aho yashimiye cyane  Ikigo  gicunga umutekano cya Tiger Gate S Ltd cyakoze akazi gakomeye cyane  mu kurinda amakipe y ndetse  n’abafana  benshi  bitabiriye iyi mikino ibiri .

Tumubajije  impamvu bahisemo gukora n’icyo kigo  yadusubije ko bajya  gutanga  isoko  babanje kureba  ibigo bifite  ubushobozi bwo kuba cyacunga neza umutekano w’abantu ibihumbi  ine na bitanu  bijya muri stade amahoro kandi gifite  uburambe Tiger Gate S Ltd rero ikaza kuryegukana kuko  gifite abasore n’Inkumi b’ibigango barenga 300 babizobereye  muri ako kazi .

Ku ruhande rw’Umuyobozi wa Tiger Gate SLtd Bwana Gatete Jean Claude  yadutangarije ko  nyuma yo kubona ako kazi   bashyize ingufu  mu guhugura abo basore n’Inkumi ndetse no kwinjizamo abandi benshi mu rwego rwo  gukomeza gufasha urubyiruko kwiteza imbere.

Gatete yasoje asaba urubyiruko rubyifuza kandi rwujuje  ibisabwa kugana  ikigo  Tiger Gate S Ltd kuko amarembo afunguye ndetse  yanasabye abategura  ibirori,Ibitaramo n’indi  minsi mikuru yitabirwa n’abantu  benshi  kubagana  kuko babafitiye serivise nyinshi kandi nziza.

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Nsanzabera Jean Paul March 6, 2025 November 1, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuruImyidagaduroThe EscapistUbukunguUbuzima

Menya byinshi ku gisasu cya Oreshnik cyihuta kurusha ijwi

November 25, 2024
Imikino

Paris St Germain na Visit Rwanda bongereye amasezerano azamura imyaka indi myaka itatu

April 17, 2025
Andi makuru

Umuyobozi w’abarwanyi ba Wagner yavuze ko bagiye kuva mu gace ka Bakhmut Muri Ukraine

May 5, 2023
Imyidagaduro

Umunyarwenya Phronesis yageze i Kigali aho aje kwitabira igitaramo cyateguwe na Japhet

October 25, 2023
Imyidagaduro

Tanasha Donna ategerejwe I Kigali

May 30, 2024
Imyidagaduro

Umunyarwenya Mazimpaka Japhet agiye gukora igitaramo cye cya kabiri

May 5, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?