SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Urubanza rwa Fatakumavuta rwasubitswe
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Urubanza rwa Fatakumavuta rwasubitswe
Imyidagaduro

Urubanza rwa Fatakumavuta rwasubitswe

Gossip Kigali
Last updated: 2024/10/31 at 11:40 AM
Gossip Kigali
Share
1 Min Read
SHARE

Urubanza rwa Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta rwasubitswe, nyuma y’ubusabe bw’uyu munyamakuru wagaragarije urukiko ko atiteguye kuburana kuri uyu wa 31 Ukwakira 2024 nk’uko byari bitegerejwe.

Ibi uyu mugabo yabigarutseho ubwo yari ageze imbere y’Inteko iburanisha mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro. Umunyamategeko umwunganira yagaragaje ko batabashije kubona dosiye ngo amenye ibyo akurikiranwaho.

Uyu munyamategeko yavuze ko yamenye iby’uru rubanza ku wa 30 Ukwakira 2024.

Ni umunyamategeko wavuze kandi ko dosiye y’uwo yunganira yagiye yongerwamo ibindi birego, bityo ko bakeneye kubona umwanya wo kuyiga neza ngo babone uko babyireguraho.

Uruhande rwa Fatakumavuta rwabwiye Urukiko ko rwiteguye kuburana igihe icyo aricyo cyose ariko byaba byiza urubanza rwabo rushyizwe mu cyumweru gitaha.

Ubwo Ubushinjacyaha bwabazwaga n’Urukiko uko bwumva ubusabe bw’uregwa, bwavuze ko nta mpamvu yo gusubika urubanza kuko ibiri muri dosiye uregwa n’umwunganira babibajijweho kandi babizi.

Nyuma yo kumva impande zombi, Inteko iburanisha yafashe icyemezo cyo kwimurira iburanisha ry’uru rubanza ku wa 5 Ugushyingo 2024.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Gossip Kigali October 31, 2024 October 31, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Iyobokamana

Pastor Ezra Mpyisi yavuzwe imyato mu mugoroba wo kwizihiza ubuzima

January 31, 2024
Ubukungu

Abagore bahize abandi mu bucurunzi n’ubucuruzi bahembwe mu bihembo bya Rwanda Women in Business Awards(Amafoto)

March 22, 2024
Andi makuru

Perezida Ndayishimiye yemeje ko umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD arwaye

January 25, 2025
Andi makuru

Itsinda rya Twin Vibes ryashyize hanze indirimbo yaryo ya Mbere ryise Energy (Video )9

May 22, 2024
Imyidagaduro

Miss Uwase Hirwa Honorine yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we

February 23, 2023
Imyidagaduro

Itsinda ‘Tag Team’ ritegerejwe muri ‘Kigali Auto Show’ ryageze i Kigali

August 3, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?