Nyuma y’uko P.Diddy asabye urukiko kubwirwa amazina y’abantu bamureze, kuri ubu urukiko rwasabye umwe mu bagore batanze ikirego kwivuga amazina nyakuri cyangwa ikirego cye kigateshwa agaciro.
Umwe mu bagore basabwe kuvuga amazina ye yari yahawe izina rya ‘Jane Doe’ mu rubanza ku bw’umutekano we, ariko urukiko rwa New York rwamutegetse ko agomba gutangaza imyirondoro ye ya nyayo cyangwa dosiye ye igakurwa mu rukiko nk’uko TMZ ibitangaza.
Umucamanza Mary Kay Vyskocil yavuze ko n’ubwo ikirego cy’uyu mugore gifite ishingiro, ariko nta mpamvu ifatika yigeze agaragaza ko imyirondoro ye ikwiye kugirwa ibanga, bityo ko agomba gukoresha imyirondoro ye ya nyayo.
Ikirego cy’uyu mugore ni kimwe mu birego 120 byatanzwe n’umunyamategeko Tony Buzbee, ariko umucamanza Mary Kay yasabye Jane gutanga imyirondoro ye bitarenze ku wa 13 Ugushyingo 2024, cyangwa ikirego cye kigateshwa agaciro.
Uyu mugore wiswe ‘Jane Doe’ yatanze ikirego avuga ko P Diddy yamusambanyije mu myaka 20 ishize ubwo yari afite imyaka 19 y’amavuko, icyakora abunganira Diddy bo bahakaye iki kirego bavuga ko atigeze amuhohotera.
Diddy yatawe muri yombi ku wa 16 Nzeri 2024 afungirwa i New York akurikiranweho ibyaha bishingiye ku ihohoterwa ryo ku gitsina, aho azatangira kuburana muri Gicurasi 2025.