SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Dr. Tedros uyobora OMS yageze mu Rwanda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Dr. Tedros uyobora OMS yageze mu Rwanda
Andi makuru

Dr. Tedros uyobora OMS yageze mu Rwanda

Ahupa Radio
Last updated: 2024/10/22 at 3:08 PM
Ahupa Radio
Share
3 Min Read
SHARE

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kureba ingamba zigamije guhashya icyorezo cya Marburg.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa X kuri uyu wa 18 ukwakira 2024, Dr. Tedros yashimiye Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin wamwakiriye, avuga ko azanywe no kureba ingamba zo guhangana na Marburg ndetse no kwerekana ubufatanye bwa OMS.

Ati “Niteguye guhura n’abakora mu nzego z’ubuzima. bagenzi banjye n’abayobozi mu nzego za leta, mu gihe dukomeje ubufatanye bwa hafi mu guhagarika ikwirakwira [rya Marburg].”

Kuva Marburg yagaragara mu Rwanda, OMS ndetse by’umwihariko Dr. Tedros uyiyoboye ntiyahwemye kuvuga ko bazakomeza gufatanya n’u Rwanda mu guhangana na yo.

Muri Nzeri yavuze ko uwo muryango uzafatanya n’u Rwanda mu guhangana n’iki cyorezo muri rusange, kugira ngo gihashywe hakiri kare.

Ati “Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko hari abarwayi ba Marburg. OMS izakomeza kongera ubufasha ndetse ikorane na Guverinoma y’u Rwanda mu guhagarika ikwirakwira ry’iyi virus mu kurinda abaturage bari mu byago.”

Ni mu gihe kandi mu minsi ishize nyuma y’uko ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika byari bitangiye gushyiraho ingamba zikaze ku bava mu Rwanda, yavuze ko bitari ngombwa gushyiraho ingamba zikumira ingendo cyangwa zigabanya ibikorwa by’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu, kubera ko ibyorezo bya Marburg na Mpox byabashije gukumirwa ku buryo bitakwirakwiriye mu gihugu.

Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko “Hashingiwe ku isuzuma ryakozwe kuri Mpox na Marburg, OMS iratanga inama z’uko ingamba zo gukumira ingendo n’ubucuruzi zidakenewe.”

Yavuze ko icyihutirwa ari ubukangurambaga ndetse no gukorana n’inzego z’ubuzima mu rwego rwo kurushaho guhangana n’iki cyorezo muri rusange.

Ku bijyanye na Marburg, OMS ivuga ko “Kuri ubu, ingamba zikumira ingendo n’ubucuruzi ntabwo zitanga umusaruro kandi ntizikenewe mu guhashya icyorezo cya Marburg mu Rwanda ndetse zishobora kugira ingaruka ku baturage no ku bukungu.”

Yongeyeho ko izi ngamba zishobora kugira ingaruka mbi mu bijyanye n’uburyo ibihugu byihutira gutangaza amakuru y’ibyorezo byabonetse mu gihugu, bati “Ingamba zikumira ingendo n’ubucuruzi zishobora gutuma ibihugu bitihutira gutangaza amakuru y’ubuzima ku zindi nzego zishinzwe ubuzima ku rwego mpuzamahanga, kandi ibyo ni ingenzi cyane mu gushaka ibisubizo.”

U Rwanda rukomeje kugaragaza ko ingamba zashyizweho mu guhangana n’iki cyorezo zitanga umusaruro ndetse Minisante igatanga icyizere ko ishobora kuzaba yarandutse vuba.

Ibimenyetso bya Marburg birimo umuriro ukabije, umutwe ukabije, kubabara imikaya, kuruka ibirimo amaraso, impiswi zirimo amaraso n’umunaniro. Bigaragara mu minsi iri hagati y’ibiri na 21 nyuma yo kwandura, kandi virusi yayo imara ku bintu iminsi iri hagati y’ine n’itanu.

You Might Also Like

FDA yakuye kw’isoko ikinyobwa kitwa ubutwenge

Perezida Macron yatangaje byinshi ku rushyi yakubiswe n’umugore we Brigitte

Perezida Kagame agiye gukorera urugendo rw’akazi muri Kazakhstan

Musanze: Inzu y’ubucuruzi yahiriyemo ibifite agaciro ka Miliyoni 15

Nigeria :Umugore yarumye igitsina cy’umukunzi we kugeza agiciye

Ahupa Radio October 22, 2024 October 19, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Perezida Emmanuel Macron yahawe urwamenyo ageze muri Mayotte

December 20, 2024
Imyidagaduro

Confy yashyize hanze Indirimbo nshya nyuma y’igihe yaribasiwe n’indwara ya Vitiligo

February 24, 2025
Imyidagaduro

Jose Chameleon agiye kubagwa Impindura ye yangiritse

February 18, 2025
Imyidagaduro

Isimbi Model yagarutse ku cyatumye akunda indirimbo za Chryso Ndasingwa

May 7, 2024
Imyidagaduro

Noopja yagizwe umuyobozi uhagarariye inyungu za Trace East Africa mu Rwanda

January 12, 2023
Andi makuru

Itsinda Tag Team ryatumiwe gususurutsa bazitabira Kigali Auto Show

July 13, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?