SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: RDC :Ikirunga cya Nyamuragira cyarutse
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > RDC :Ikirunga cya Nyamuragira cyarutse
Andi makuru

RDC :Ikirunga cya Nyamuragira cyarutse

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/10/15 at 12:42 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Ubuyobozi bw’urwego rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rushinzwe ubumenyi bw’ibirunga, OVG, bwatangaje ko ikirunga cya Nyamuragira kiri mu mu ntera y’ibilometero 27,7 mu majyaruguru y’umujyi wa Goma kiri kuruka kuva tariki ya 13 Ukwakira 2024.

Ubuyobozi bwa OVG bwamenye ko iki kirunga kiri kuruka nyuma y’iminsi mike abakozi b’uru rwego basubukiye akazi, kuko bari baragahagaritse bigaragambiriza ko badahabwa agahimbazamusyi bemerewe na Perezida Félix Tshisekedi mu 2021.

Aba bakozi bafite ibiro mu mujyi wa Goma basubukuye akazi nyuma yo kuganira n’ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, bwabasezeranyije ko buzabavuganira, ikibazo cyabo kigakemuka.

Prof Charles Balagizi uyobora ishami rya siyansi muri OVG, yatangaje ko amahindure ava muri Nyamuragira ari kwerekeza mu majyaruguru, uburengerazuba n’amajyepfo yacyo, asobanura ko amashusho y’icyogajuru yagaragaje ko ayageze kure atarenze intera y’ibilometero birindwi.

Yagize ati “Kuva tariki ya 13 Ukwakira 2024, ahagana saa yine z’ijoro, umuriro wabonetse kuri Nyamulagira, ukaba ari ingaruka z’iruka riri kubera mu kirunga, riri kohereza amahindure ku mpande.”

OVG yasabwe gukurikirana umunsi ku wundi ibirunga biri mu burasirazuba bwa RDC nyuma y’aho Nyiragongo irutse bitunguranye tariki ya 22 Gicurasi 2021, amahindure yayo akica abantu 32 mu nkengero za Goma. Icyo gihe inzu zibarirwa mu 1000 zarasenyutse.

 

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul October 15, 2024 October 15, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Uganda :Umuvuzi Gakondo yafatanywe ibihanga 24 by’abantu

August 29, 2024
Imyidagaduro

Victor Rukotana yanyuze abakunzi be mu gitaramo cye yise”Dutarame u Rwanda’

September 23, 2023
Ikoranabuhanga

Inteko ishinga amategeko ya USA yatoye itegeko rikomanyiriza TIK TOK

March 8, 2024
Imyidagaduro

Confy yashyize hanze Indirimbo nshya nyuma y’igihe yaribasiwe n’indwara ya Vitiligo

February 24, 2025

Burna Boy yateguje igitaramo muri Kenya Umwaka utaha

December 11, 2024
Imyidagaduro

Mulix yifashishije General Benda na Shakira Kay mu ndirimbo ye Zimbela (Video)

June 21, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?