Nyuma y’iminsi Davis D ari kwamamaza igitaramo cye byari byavuzwe ko yatumiyemo Victony, hari amakuru avuga ibiganiro bitagenze neza, ko yerekeje amaso kuri Nasty C.
Amakuru yizeye ava mubari iruhande ari uko basanze amatariki Davis D afiteho igitaramo, Victony yaje kubonaho akazi gatunguranye bituma asaba Davis D guhindura amatariki y’igitaramo cye cyangwa akamusubiza amafaranga yari yamuhaye.
Nyuma yo gusanga bitakunda guhindura amatariki, amakuru ava imbere mu ikipe ya Davis D avuga ko baje kwemera kwakira amafaranga bahita bashaka undi muhanzi bakorana ari nabwo bemeranyije kuri Nasty C.
Nasty C yaherukaga gutaramira i Kigali mu 2022 ubwo yari yitabiriye igitaramo cyiswe ’Chooplife Kigali’ cyabereye muri BK Arena. Mu 2023 uyu muhanzi yatumiwe mu mukino wa FERWABA All Star Game.
Davis D uri mu myiteguro y’igitaramo yise ‘Shine Boy Fest’ cyo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki, yamaze kwemeza ko giteganyijwe ku wa 30 Ugushyingo 2024 muri Camp Kigali.
Icyishaka Davis wamenyekanye mu muziki nka Davis D ni umwe mu basore bafite izina rikuze mu muziki w’u Rwanda. Kuva kuri ‘Biryogo’, indirimbo yamugize icyamamare kugeza ku ‘Kimwe Zero’ aheruka gushyira hanze, agiye kwizihiza imyaka icumi ari mu ruganda rw’umuziki w’u Rwanda.
Uyu muhanzi wabanje kugongwa n’ubushobozi, mu 2012 nibwo yatangiye gusohora indirimbo ze za mbere ariko ntizahita zamamara.
Mu 2014, inzozi ze zari zitangiye kuba impamo nyuma yo guhura na Muyoboke Alex wari wiyemeje kumufasha amaze gutandukana na Urban Boys.
Bakoranye indirimbo ‘My sweet’, nyuma yayo uyu muhanzi yahise abengukwa na ‘All star music’, sosiyete yari yashinzwe na Nizzo Kaboss afatanyije na Gilbert The Benjamins.
Yayinjiyemo mu 2015, bakorana indirimbo zirimo ‘Biryogo’ na ‘Mariya kaliza’.
Nyuma yo gutandukana n’iyi sosiyete, Davis D yatangiye urugendo rwo kwikorana umuziki ari naho yakoreye indirimbo ‘My people’ mbere gato yo guhura na Bagenzi Bernard wahise amuha ikaze muri Incredible Redords abarizwamo.
Kuva mu 2016 yinjiye muri Incredible Records, Davis D yakoze indirimbo zakunzwe zirimo Ifarasi,Itara, Micro,Truth or Dare n’izindi nyinshi.