Abahanzi Andy Bumuntu na Ish Kevin batumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy giteganyijwe ku wa 17 Ukwakira 2024, iho kuri iyi nshuro bazaba bibanda ku gukangurira urubyiruko kwita ku buzima bwo mu mutwe.
Fally Merci usanzwe ategura ibi bitaramo, yadutangarije ko yahisemo gutumira aba bahanzi kuko bakunzwe n’urubyiruko kandi ataribo banyuma kuko bazajya bakomeza gutumira abantu bafite ibyo bagezeho kandi basangiza urubyiruko
Ati “Turi mu cyumweru cyo kwita ku buzima bwo mu mutwe, mu gitaramo cyacu rero abahanzi barimo Andy Bumuntu na Ish Kevin bazaba batuganiriza kuri iyi ngingo, icyakora hari n’ibindi byinshi tuzaganira birimo no kurebera hamwe aho imyiteguro y’igitaramo cyitiriwe ‘YB Foundation’ igeze.”
Fally Merci yavuze ko buri gitaramo atumira abantu bo kuganiriza urubyiruko hagendewe kuri gahunda igezweho mu gihugu.
Ati “Turicara nk’itsinda ritegura ibi bitaramo, tukareba gahunda ihari kandi yashishikaza urubyiruko, nyuma tugategura uburyo twaganira nabo.”
Uretse aba bahanzi, iki gitaramo giteganyijwe kubera muri Camp Kigali ku wa 17 Ukwakira 2024 kizitabirwa n’abanyarwenya biganjemo abubakiye izina muri Gen-Z Comedy nka Rumi, Pilate na Kampire.