Ahupa Business Network Ltd yamuritse urubuga rushya rwa TopInfo ruzanye impinduramatwara aho ruzajya rwifashishwa mu guhuza abifuza serivisi n’abazitanga bikorera.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Ahupa Business Network Ltd, ku wa 7 Ukwakira 2024, Ubuyobozi bwayo bwatangaje ko bwishimiye gutangiza ku mugaragaro urubuga rushya rwa TopInfo rugamije koroshya inzira yo gushaka no kubona serivisi zitandukanye.
Mubyo ruzajya rukora harimo kubona abanyamwuga bizewe muri serivisi zitandukanye aribo: Abanyamategeko, ba noteri, inzobere mu by’ubutaka, abahesha b’inkiko, abagenagaciro, serivisi zo gukodesha imodoka, abavuzi n’abandi batandukanye.
Umuyobozi mukuru wa Ahupa Business Network Ltd, Ahmed Pacifique ari nawe watangije TopInfo yadutangarije ko uru rubuga ruje gucyemura ibibazo bijyanye na serivisi zikenerwa buri munsi, aho abantu bazajya banyura kuri uru rubuga bakahabonera serivisi bacyeneye byihuse.
Yagize ati” TopInfo ije gucyemura ibibazo abantu bakunze guhura nabyo byo kubura serivisi naho wayishakira. Ije guhuza abakeneye serivisi n’abazifite. Niba ukeneye ubufasha mu by’amategeko, ubwikorezi cyangwa serivisi zitandukanye, TopInfo ni igisubizo cyawe.”
TopInfo yashyizweho kugira ngo ihuze kuburyo bw’ihuse kandi bwizewe abashaka serivisi n’abazitanga. Zimwe muri serivisi TopInfo itanga zitandukanye, harimo:
Serivisi z’Amategeko: Abavoka, noteri, n’abaheshabinkiko.
Imyubakire: abagenagaciro n’abapima ubutaka
Umutekano w’Ubwikorezi: Abatanga serivisi z’ukodesha imodoka.
Ubuzima bwiza: Abajyanama mu by’ubuzima n’abaganga.
Abatanga Serivisi Babanje Gusuzumwa: Abatanga serivisi bose bari kuri TopInfo basabwa kubanza ku iyandikisha, kandi hagasuzumwa ko bemerewe gutanga izo service byemewe n’amategeko mu Rwanda, bityo abashaka serivisi bakaba bafite icyizere.
Ibitekerezo n’Isuzuma: Uru rubuga rugira uburyo bwo gutanga ibitekerezo no gusuzuma serivisi, bifasha abakoresha gufata ibyemezo byiza.
Itumanaho ryihuse: TopInfo itanga uburyo bwihuse bwo guhana amakuru hagati y’abashaka serivisi n’abatanga serivisi, bigatuma haba itumanaho ryihuse.
Guhanga udushya no gutanga serivisi ziri ku rwego mpuzamahanga: Nubwo TopInfo ishyira imbere serivisi z’imbere mu gihugu, ikurikiza imigenzo myiza yaturutse hirya no hino ku isi kugira ngo ikomeze kunoza serivisi.
Guteza Imbere imikorere yo mu mucyo no kwihutisha itangwa rya serivisi:
TopInfo ifite gahunda yo gushyigikira ba rwiyemezamirimo n’abatanga serivisi bo mu Rwanda, ikaba igamije guteza imbere umuco w’icyizere no gukorana. “Duhuza Abanyarwanda na serivisi bakeneye, tugamije guteza imbere iterambere n’imiyoborere myiza mu baturage bacu,” nkuko byatangajwe na Pacifique.
Kugira ngo umenye byinshi kuri TopInfo ni ugusura urubuga rwacu, wasura kuri www.topinfo.rw cyangwa ugasaba Ibisobanuro birambuye kuri Email: [email protected]
Telefoni: +250 788 676 458