Ikigo cy’itumanaho, Airtel cyatangiye icyumweru cyahariwe kwita ku bakiliya bacyo, cyiyemeza kurushaho kubaha serivisi z’indashyikirwa.
Ni icyumweru ngarukamwaka kizarangwa no kwita ku bakiliya b’imena ba Airtel, ibashimira uruhare ntagereranywa bagira mu iterambere ryayo.
Ubwo yatangizaga icyo cyumweru, Umuyobozi Mukuru wa Airtel muri Afurika, Sunil Taldar yagaragaje ko abakiliya ari bo shingiro ry’ibyo icyo kigo gikora byose.
Yagize ati “Muri Airtel abakiliya bacu bari ku isonga muri buri kintu dukora, turi hano kubera bo. Twiyemeje guha abakiliya serivisi z’indashyikirwa mu buryo buhamye kandi tuzakomeza gushora mu guhanga udushya tuzana ibisubizo ndetse no kugira abakozi bashinzwe guhaza ibyifuzo by’abakiliya birenze ibyo baba biteze”.
Muri iki cyumweru, abakozi ba Airtel bazahura n’abakiliya kugira ngo bamenye neza ibyo bakeneye n’uko babafasha mu buryo bwihariye bahuye na bo.
Bimwe mu bikorwa bizibandwaho harimo kuvugana na bo binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga bwose bwa Airtel batangiraho ibitekerezo n’ibibazo kandi bakanahabwa ibisubizo. Ibyo bikorwa amasaha yose y’umunsi kandi mu minsi yose igize icyumweru.
Hazitabwa kandi ku gusesengura amakuru abakiliya ba Airtel bayiha yifashishwe mu gufata ibyemezo bishingiye ku byifuzo byabo.
Ayo makuru afasha Airtel kurushaho kunoza serivisi babanje gutega amatwi abakiliya.
Umuyobozi wa Airtel muri Afurika yakomeje ashimangira ko Airtel ishaka kuba ku isonga mu kwita ku bakiliya.
Ati “Intego yacu ni ukuba ikigo cy’itumanaho cyubakiye ku kwita ku bakiliya ku buryo uko tuvuganye na bo basigara bishimye kandi bumva ari ab’agaciro. Iki cyumweru cyahariwe abakiliya si icyo kwishimana na bo gusa ahubwo ni n’umwanya wo kongera kwiyemeza gutanga serivise z’indashyikirwa”.
Airtel ni sosiyete y’itumanaho y’ubukombe muri Afurika aho ikorera mu bihugu bigera kuri 14. Ifite abakiliya barenga miliyoni 160 biganje mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati.
Airtel itanga serivisi z’itumanaho ryo guhamagarana kuri telefone, iza internet ndetse no kohererezanya amafaranga haba imbere mu bihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.