Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari i Paris mu Bufaransa aho bitabiriye Inama ya 19 ya OIF ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, La Francophonie.
Iyi nama itangira kuva tariki 04 Ukwakira 2024 iziga ku bibazo byugarije Isi ndetse n’ibisubizo byabyo birimo guhanga udushya n’imishinga hifashishijwe ururimi rw’Igifaransa.
Iyi nama izayoborwa n’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, hagati ya tariki 4-5 Ukwakira 2024.
Iyi nama izabera ahitwa Villers-Cotterêts, ifite insanganyamatsiko igira iti “Gukora, guhanga ibishya no gukora ubucuruzi mu Gifaransa’, bikaba biteganyijwe ko izibanda cyane ku guhanga imirimo ifasha urubyiruko kuva mu bushomeri.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko akigera i Paris, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Charles Michel.
Abayobozi bombi baganiriye ku bintu bitandukanye bireba umugabane wa Afurika n’Isi muri rusange.
Ku munsi wa mbere w’Inama ya OIF, biteganyijwe ko Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bazitabira umuhango wo kuyifungura ku mugaragaro.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024, bazitabira isangira rizayoborwa na Perezida Emmanuel Macron na Madamu Brigitte Macron, mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu, Élysée Palace.
Ku munsi wa kabiri w’iyi nama, Perezida Kagame azitabira ibiganiro bizayoborwa na Perezida Macron aho, abazabyitabira bazaganira ku bufatanye n’ubutwererane bugamije intego zihuriweho hagati y’ibihugu.
Ku ruhande rw’u Rwanda yitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, abayitabiriye bemeje ko inama itaha yo ku rwego rwabo izabera i Kigali mu 2025.