SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yashyize indabo ku rwibutso rwa Freedom Monument’ rw’abasirikare ba Latvia (Amafoto)
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Kagame yashyize indabo ku rwibutso rwa Freedom Monument’ rw’abasirikare ba Latvia (Amafoto)
Andi makuru

Perezida Kagame yashyize indabo ku rwibutso rwa Freedom Monument’ rw’abasirikare ba Latvia (Amafoto)

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/10/02 at 4:26 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Perezida Paul Kagame na Edgars Rinkēvičs wa Latvia bashyize indabo ku rwibutso ‘Freedom Monument’ rw’abasirikare bapfiriye ku rugamba rw’ubwigenge bw’iki gihugu kiri mu burasirazuba bw’umugabane w’u Burayi.

Ni urugamba rwatangiye mu 1918, rwari ruhanganishije Latvia n’u Burusiya bw’Abasoviyeti. Rwarangiye muri Kanama 1920 nyuma y’aho impande zombi zishyize umukono ku masezerano y’amahoro.

Uru rwibutso ruherereye mu murwa mukuru wa Latvia, Riga, ni ikimenyetso cy’ubwigenge ndetse n’ubusugire bw’iki gihugu n’icyubahiro cy’abasirikare barwanye uru rugamba.

Ibiro bya Perezida wa Latvia kuri uyu wa 2 Ukwakira 2024, byashyize ku rubuga nkoranyambaga X amafoto agaragaza abakuru b’ibihugu byombi bashyira indabo kuri uru rwibutso, baha icyubahiro aba basirikare.

Perezida Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu muri Latvia kuva kuri uyu wa 1 Ukwakira 2024. Muri gahunda zateganyijwe harimo kuganira n’abayobozi bo muri iki gihugu ku buryo bwo kwagura ubufatanye.

Byateganyijwe kandi ko Perezida Kagame na Edgars bataha urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwashyizwe ku isomero rya Latvia rizwi nka ‘The Castle of Light’.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul October 2, 2024 October 2, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Abaraperi 9 bakunzwe mu Rwanda bazahurira mu gitaramo cya Nyega Nyega I Huye .

May 23, 2023
Andi makuru

Perezida Vladimir Putin yasabiwe na ICC gufungwa

August 31, 2024
Imikino

Tour du Rwanda 2024: Umunya Israel yegukanye agace ka 7

February 24, 2024
Andi makuru

Umuyobozi wa Pan African Movement mu Rwanda yiyemeje gukangurira abanyafurika kwibohora burundu

May 22, 2025
Imyidagaduro

Timaya avuga ko umubano wose utagomba kurangirira mu gukora mu bukwe

March 14, 2023
Andi makuru

Perezida Paul Kagame uri mu bushinwa yagiranye ibiganiro na bagenzi be baba Perezida

September 4, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?