Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben yemeje ko atari ibyo guca ku ruhande ko muri iyi kipe hari ibibazo by’amikoro gusa biri kwigwaho n’ababishinzwe.
Mu kiganiro umuvugizi wa Rayon Sports yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru yemeje aya makuru anahamya ko hari imyenda iyi kipe ifite.
Yagize ati,”Ntabwo najya kubica ku ruhande, Rayon Sports ifite ibibazo by’amikoro rwose. Ubu igihari ni ubuyobozi burimo kureba uburyo ikipe ikomeza kubaho.”
Ngabo Roben yakomeje avuga ko abakinnyi baganirijwe ku bibazo by’amikoro biri muri iyi kipe ndetse ko bemeye kuba bakomeje akazi.
Ngabo Roben yemeje ko hari kuba ubufatanye mu bakunzi ba Rayon Sports barimo Fan Clubs, Special Team, n’Imena ngo ikipe ikomeze kubaho.
Bivugwa ko abakinnyi ba Rayon Sports bamaze amezi abiri badahembwa naho abakozi bakaba bamaze amezi atanu badahembwa.
Rayon Sports ifite umukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League, ku wa gatandatu tariki 28 Nzeri 2024 aho izakina na Rutsiro FC i Rubavu kuri sitade Umuganda.