SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: RDB igiye kwizihiza imyaka 20 umuhango wo kwita izina uba buri mwaka
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > RDB igiye kwizihiza imyaka 20 umuhango wo kwita izina uba buri mwaka
Andi makuru

RDB igiye kwizihiza imyaka 20 umuhango wo kwita izina uba buri mwaka

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/09/25 at 8:14 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Abana 22 b’ingagi nibo bazitwa Amazina ku nshuro ya 20 nk’uko byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.

Mu Kiganiro n’Itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Nzeri 2024, gitegura umuhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi,uru rwego rwatangaje ko uyu muhango uzabera mu kinigi mu Karere ka Musanze.

Ni umuhango uzitabirwa n’abantu batandukanye barimo abamaze kwita amazina abana b’ingagi kuva uyu muhango watangira, abagira uruhare mu gucuruza ubukerarugendo ndetse n’ibyamamare bitandukanye.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo  muri RDB, Rugwizangoga Michaella yavuze ko Kwita Izina ari umuhango wamaze gushimangira ko u Rwanda rwita ku rusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije muri rusange.

Yavuze ko uyu mwaka ufite umwihariko kuko hazaba hizihizwa isabukuru y’imyaka 20.

Ati “ Uyu mwaka Kwita Izina ntibisanzwe kuko tuzaba twizihiza isabukuru y’imyaka 20 duhurira mu Kinigi muri uyu muhango wo kwita Izina.”

Yongeyeho ko kuva mu 2005 uyu muhango watangira , abana b’ingagi 395 bamaze guhabwa amazina.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yatangaje ko nk’Intara y’Amajyaruguru irimo Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, bishimira intambwe imaze gutera imbere bigizwemo uruhare n’ubukerarugendo bukorerwa muri iyo pariki

Ati “Twishimira intambwe tumaze kugeraho mu rwego rw’iterambere ariko tukanaziririkana ko ubukerarugendo muri rusange bwagize uruhare rukomeye. Ubu bukerarugendo mu Ntara yacu bushingiye kuri Pariki y’Ibirunga, ikubiyemo urusobe rw’ibinyabuzima runyuranye ariko by’umwihariko hakaba harimo ingagi zo mu misozi miremire zitaba ahandi , ukaba umwihariko wacu, zikaba zinatwongerera ubukerarugendo ndetse n’ubukungu bukomoka kuri ubwo bukerarugendo.”

Guverineri Mugabowagahunde yatangaje ko Pariki y’Igihugu y’Ibirunga igira uruhare rukomeye mu mibereho y’abaturage batuye mu Mirenge 12 ihana imbibi na yo.

Yavuze ko amafaranga asaranganywa imirenge ituriye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, yagiye yiyongera ndetse n’abaturage bagerwaho n’imishinga ikorwa  muri ayo mafaranga.

Kuva mu 2005 uyu muhango uba hamaze gutangizwa imishinga 659 ifite agaciro k’asaga Miliyari 5.6 Frw.Iyi mishinga yatewe inkunga mu Mirenge 12 ihana imbibi na  Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Muri iyi mishinga yatewe inkunga, irenga 50% ni iyo mu rwego rw’Ubuhinzi. Indi ni ubukorikori n’ibindi bitandukanye.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ruvuga ko muri uyu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 22, uzitabirwa n’abashyitsi baturutse hirya no hino ku Isi barenga 2000.

Umuhango wo kwita izina abana b’ingagi ni umwihariko w’u Rwanda, ukaba waratangiye mu 2005, mu rwego rwo kwerekana agaciro ingagi zifitiye igihugu ndetse no gushimira abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga, abita ku bayigana n’abandi bagira uruhare mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul September 25, 2024 September 25, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

KwamamazaUbukungu

Uruganda rwa Skol rwahaye Ferwacy Impano zirimo ibikoresho n’amagare (Amafoto)

December 22, 2023
Imyidagaduro

#Kwibuka31: Miss Confidence yasabye abanyarwanda guharanira gushyira hamwe no kubungabunga ibyo twagezeho

April 10, 2025
Imyidagaduro

Umukinnyi wa Sinema Rufonsina mu marira menshi yambitswe impeta n’Umukunzi we

October 29, 2024
Imyidagaduro

Turahirwa washinze Moshions yarekuwe by’agateganyo

June 15, 2023
Imikino

Mussa Esenu ashobora kongererwa amasezerano muri Rayon Sports!

December 25, 2023
Imyidagaduro

#Kwibuka31 : Senderi yashimye gahunda ya Ndi munyarwanda nk’ icyerekezo cyo kumenya ikiduhuza tukareka icyadutanya

April 10, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?