SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Turahirwa washinze Moshions yarekuwe by’agateganyo
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Turahirwa washinze Moshions yarekuwe by’agateganyo
Imyidagaduro

Turahirwa washinze Moshions yarekuwe by’agateganyo

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: June 15, 2023
Share
SHARE

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwarekuye by’agateganyo Turahirwa Moïse washinze inzu y’imideli ya Moshions, ukurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge no gukora inyandiko mpimbano.

 

Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Kane, mu bujurire.

Turahirwa yavugaga ko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwafashe ibintu uko bitari ndetse rufata icyemezo ku byo rutaregewe, akavuga ko Urumogi yanyoye yarunywereye hanze y’u Rwanda kandi yari abyemerewe, bityo agasaba ko yakurikiranwa ari hanze byaba ngombwa agatanga ingwate.

Ubushinjacyaha bwo bwasabaga Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gutegeka ko Turahirwa yakurikiranwa afunze.

Mu gusesengura, Urukiko rwavuze ko rwasananze ntaho Turahirwa yigeze abazwa ku itangazo ryavugaga ko ahinga urumogi muri Nyungwe, uretse kuba ryarashyizwe muri dosiye ndetse niba koko akangurira abamukurikira gukoresha ibiyobyabwenge.

Umucamanza asanga kuba iyi ngingo yarashingiweho mu gufata icyemezo cyo gufunga by’agateganyo, ari inenge mu mikirize y’urubanza yabanje.

Ku ngingo yuko yavugaga ko atazi aho urumogi yafatanywe rwavuye cyane ko yarunywereye hanze y’u Rwanda nkuko abivuga, Urukiko rwasanze hari impamvu zikomeye zatuma akurikiranwaho icyaha cyo kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge.

Ikijyanye n’ingwate, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwavuze ko rwasanze Uruko rwibanze rwa Nyarugenge rwaciye urubanza rutarigeze ruvuga ku ngwate yatanzwe.

Icyakora, mu gusuzuma Urukiko rusanga ingwate yatanzwe n’umubyeyi we nta gaciro ifite kuko hari abo bayisangiye, ibijyanye no kwishingirwa n’umubyeyi cyangwa umuvandimwe we biteshwa agaciro kuko nta cyangombwa cy’ubunyangamugayo batanze.

Ikijyanye n’ingwate yatanze ariko Urukiko rwasanze atari ngombwa kuko nta hazabu irenze asabwa.

Urukiko rwafashe icyemezo cyo kumurekura ariko ategekwa kutarenga imbibi z’u Rwanda no kujya yitaba Ubushinjayaha buri cyumweru.

Zacu Entertainment yishimiye ibyo yagezeho mu myaka ibiri imaze ishinzwe
amafoto y’inkumi yabyaranye na Okkama akomeje kuvugisha benshi
Fenthy yashyize hanze indirimbo ye nshya yise Angel
Ubukwe bw’umwana w’umunyemari Ambani bukomeje kuvugisha benshi kw’isi
Tecno na MTN byashyize kw’Isoko telefone nshya ya Tecno Camon 40 (Amafoto)
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Sign Up Offers Slots

May 28, 2024

Queen Of Hearts Casino

May 28, 2024

Leusden Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024

Aztec Gold Megaways Casino No Deposit Bonus Codes For Free Spins 2024

May 28, 2024

30 Free Spins Deposit Ireland 2023

September 24, 2017

What Are The Best New Online Slot Sites In Ireland

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?