Ngabo Richard amazina nyakuri ya Kevin Kade, yatumiwe mu gitaramo cyiswe Deira Party muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu mujyi wa Dubai ku wa 09 Ugushyingo 2024.
Kevin Kade akazataramira i Dubai ku butumire bwa sosiyete yitwa ‘Agakoni Present’ isanzwe ifasha abahanzi Nyarwanda bakorera ibitaramo mu bihugu by’Abarabu.
Uyu muhanzi akaba azataramira abafana n’abakunzi be mu gitaramo ’ aho byitezwe ko agomba guhurira ku rubyiniro n’abandi barimo DJ Mico, DJ Traxx, Zeek, Demo, DJ Manasa ndetse na MC Robot.
Azaririmbira mu kabyiniro kazwi nka ‘Matrix African Club’ ahasanzwe hataramira abahanzi bakomeye kaba mu gace ka Deira mu mujyi wa Dubai agace bizwi ko gatuyemo abanyarwanda benshi bakunda umuziki nyarwanda .
Kevin Kade agiye gutaramira i Dubai nyuma y’uko umuraperikazi Young Grace nawe mu mpera z’icyumweru yahaye ibyishimo abakunzi b’umuziki we babarizwa muri uyu mujyi kandi akaba atari we wenyine umaze gutumirwa n’agakoni Entertainment kuko hari abandi bahanzi nyarwanda bakomeye bataramiye i Dubai nka Riderman.P Fla,Green P. na bandi benshi bakora injyana ya Hip Hop.
Batman wateguye iki gitaramo yatarangarije umunyamakuru wacu uri Dubai ko batumiye Kevin Kade kubera ‘ubuhanga afite mu muziki no kuba abafana be baba Dubai baramusabye cyane’.
Akomeza ati ‘Impamvu twatumiye Kevin Kade ni uko abakunzi be benshi badusabye twamuzana akabataramira I Dubai. Kandi gahunda yanjye ni ugushyigikira umuziki w’Abanyarwanda, n’ubwo nshyize imbere guteza imbere Hip Hop ariko icya mbere ni umuziki w’Abanyarwanda.”
“Abantu benshi badusabye ko twatumira Kevin Kade. Tukaba twizeza abakunzi ba muzika ko abantu bakwitega igitaramo cy’amateka gifite icyo kizazamura ku ruhande rwa Kevin Kade ndetse no ku ruhande rwacu  nk’abategura ibitaramo hano muri Dubai .”





