Mu rukerera rwo kuri uyu wa kane nibwo umuhanzikazi Abayizera Marie Grace uzwi nka Young Grace ahagana kw’isha ya saa kumi za Dubai nibwo yari ageze ku kibuga cy’indege cya DXB maze yakiranwa urugwiro n’abarimo Dj Traxx Umwe mu bakunzwe muri uwo mujyi ndetse no mu Rwanda .
Aho ku kibuga cy’indege kandi yakiriwe n’abandi barimo Umuyobozi wa Agakoni entertainment isanzwe itegura ibitaramo by’abahanzi b’abanyarwanda muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu cyane cyane mu mujyi wa Dubai .
Young Grace ni ubwa mbere agiye gutaramira mu bitaramo bya “Dubai Hot Party” bisanzwe byitabirwa n’abakunzi ba Muziki ba Banyarwanda baba muri Dubai bimaze kwitabirwa n’ abahannzi batari bake bakomeye mu Rwanda nyuma ya Bull Dogg ,Riderman, Green P, P Fla na bandi benshi bagiye bataramira muri icyo gihugu .
Uyu muhanzi wishimiye kugera bwa mbere muri Dubai yagaragaje amarangamutima menshi cyane kabone ko ubwo yageraga muri icyo gihugu byahuriranye n’Itariki ye y’amavuko,
Ku ruhande rw’Agakoni entertainment Umuyobozi mukuru wayo Bwana Batman wateguye iki gitaramo, yavuze ko bahisemo Young Grace ‘kubera ko abakunzi ba Hip Hop hano i Dubai bari bakomeje kubasaba ko bifuza umuraperikazi basanga ntawundi bahanganye uretse Young Grace .
Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024 akaba azafatanya n’abandi bahanzi nyarwanda basanzwe bakorera muri Dubai nka Ice The Rapper, Skipado Di Satta ndetse na Hiriri Koco.kikazabera mu kabyiniro gakunzwe gusohokeramo abanyarwanda n’abarundi kitwa Sun &Sand Matrix Africa Club gaherereye mu gace ka Deira aho kwinjira ari amadiramu 50 n’ijana muri VIP