Umuhanzi Nyarwanda Niyibikora Safi uzwi mu muziki nka Safi Madiba, agiye gutaramira mu gihugu cy’u Bufaransa mu mujyi wa Lyon.
Ni mu gitaramo kizaba ku wa 9 Ugushyingo 2024, nk’uko bigaragara ku butumire Safi yashyize ku mbuga nkoranyambaga.
Iki ni igitaramo yatumiwemo na sosiyete ya Fabiluxa Afro Event isanzwe ifasha abahanzi gutegura ibitaramo, ndetse mu bihe bitandukanye ikaba yaragiye ifasha abahanzi banyuranye.
Safi Madiba yatangaje ko muri icyo gitaramo azaboneraho n’umwanya wo kumvisha abakunzi be album aheruka gusohora yise “Back To Life”.
Mu mpera za Kanama, uyu muhanzi akaba yari yakoreye igitaramo muri Amerika mu mujyi wa Seattle aho n’ubundi yari agamije kumvisha abakunzi be iyi album.
Uyu muhanzi akaba ashimangira ko ari no gutegura album ya Kabiri, nubwo yemeza ko atayishyira hanze kandi iya Mbere atararangiza kuyimurikira abakunzi be bari hirya no hino mu bitaramo yise “Safi Madiba Tour”.