Umuraperi w’Umunyamerika Born Dequantes Lamar wamamaye nka Rich Homie Quan cyangwa se RHQ, yitabye Imana ku myaka 34.
TMZ yatangaje ko yahawe amakuru yemeza ko uyu musore wakomokaga muri Atlanta yapfuye kuri uyu wa Kane tariki 5 Nzeri 2024.
Umuryango w’uyu muhanzi wabwiye iki kinyamakuru ko washenguwe bikomeye n’urupfu rwe rwatunguranye.
Ntabwo icyateye urupfu rwe kiramenyekana gusa mugenzi we Boosie Badazz, yanditse kuri X ko ashobora kuba yishwe no gufata ibiyobyabwenge birengeje urugero.
Rich Homie Quan yatangiye kumenyakana mu 2013 biturutse ku ndirimbo ye yitwa “Type of Way” yanagaragaye ku rutonde rwa “Billboard Hot 100” iza ku mwanya wa 50 yakurikiwe n’izindi zakunzwe zirimo “Flex (Ooh, Ooh, Ooh)”, “Ride Out” n’izindi.
Rich Homie Quan yakoranye n’abandi baraperi bo mu Mujyi wa Atlanta avukamo barimo 2 Chainz na Jacquees ndetse yanakoranye na Young Thug mu mushinga w’indirimbo yiswe “Rich Gang” ya Cash Money Records.
Asize abana babiri barimo uwitwa Royal Lamar ndetse na Devin D. Lamar.