SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: RIB yatangaje ko imaze kwakira ibyaha 136 byakoreshejwe ikoranabuhanga
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > RIB yatangaje ko imaze kwakira ibyaha 136 byakoreshejwe ikoranabuhanga
Andi makuru

RIB yatangaje ko imaze kwakira ibyaha 136 byakoreshejwe ikoranabuhanga

Ahupa Radio
Last updated: 2024/09/05 at 10:29 PM
Ahupa Radio
Share
3 Min Read
SHARE

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko mu myaka itanu ishize rumaze kwakira no gukurikirana ibirego 113 bijyanye n’abareze bavuga ko bahozwa ku nkeke hifashishijwe mudasobwa. Ibyo byaha byaregwagamo abantu 136.

Ni imibare yatangajwe ku wa 04 Nzeri 2024 mu bihe ku mbuga nkoranyambaga hamaze ibisa n’amakimbirane cyane mu bakora ibijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda.

Umwe mu bakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane mu gutambutsa ibitekerezo by’uko yumva ibintu ku ngingo runaka witwa Nsanga Sylvie, ari mu bakunze kwibasirwa kuri izo mbuga agatukwa akandagazwa nk’uko abishimangira.

Mu kiganiro na RBA ati “Nk’igihe uvuze ikintu abantu batacyumva aho kugira ngo babaze ugasanga baragututse, bakwise amazina, aho kumva ibitekerezo byawe ahubwo bakabishakira indi nyito kandi mu by’ukuri watanze igitekerezo ku buryo unakinenga yakabaye anenga igitekerezo aho kunenga umuntu.”

Nsanga asaba ko hakwiriye kongerwa ubukangurambaga bwigisha uko abantu bagomba kwitwara mu gihe bakoresha imbuga nkoranyambaga ariko bikanajyana no guhana abinangira.

Ati “Iyo abakora icyo cyaha mu nzego zitandukanye badahanwe bigaragaza ko icyakozwe atari icyaha. Abantu baravuga bati na runaka yasangije abandi amashusho y’urukozasoni kuki njye ntabikora.”

Icyakora uko gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko bivamo ibyaha ni ibintu RIB ikurikirana na cyane imaze kwakira ibirego by’abagaragaje ko bahozwa ku nkeke hifashishijwe mudasobwa cyangwa uruhererekane rwayo 113.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry ati “Itegeko ryavuze ko RIB itemerewe kuba yakurikirana icyo cyaha ibyibwirije. Tugiye mu mibare mu myaka itanu ishize hakurikiranywe ibirego 113 birimo abakekwa 136.”

Dr. Murangira yavuze ko nubwo imbuga nkoranyambaga zaje kugira ngo abantu bisanzure mu gutanga ibitekerezo ariko bagomba kumenya ko izo mbuga ari inkota y’amugi abiri ha handi uyikoresheje nabi imukeba yayikoresha neza akisanzura.

Ati “Muri make abantu ntibitiranye imbuga nkoranyambaga nk’ahantu bagomba gukorera amafuti yose cyangwa gukorera ibyaha. Imbuga nkoranyambaga ntizikwiye kuba igikoresho cyo gukora ibyaha. Ubikoze arahanwa.”

Itegeko ryo ku wa 22 Kanama 2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga rigaragaza uburyo uhabanyije na ryo abigambiriye ahanwa.

Rivuga ko umuntu wese ubigambiriye, ukoresha mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa ubuza amahwemo cyangwa ushyira ibikangisho ku muntu cyangwa ku wundi muntu bigatuma agira umutima uhagaze cyangwa ubwoba, aba akoze icyaha.

Icyo gihe uwo muntu wakoze icyaha aba yerekanye, akwirakwije cyangwa ashyize ahagaragara inyandiko, amajwi, amashusho cyangwa amafilime by’urukozasoni.

Ikindi ni uko ku bw’inabi aba yafashe amashusho, filime cyangwa amajwi by’undi muntu atabyemeye cyangwa atabizi, agaragaje cyangwa akwirakwije amakuru ashobora gutuma undi muntu akorerwa ubugizi bwa nabi cyangwa ihohoterwa.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni imwe 1 Frw ariko itarenze miliyoni 2 Frw.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Ahupa Radio September 5, 2024 September 5, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Sintex yatawe muri yombi azira ibiyobyabwenge

May 8, 2023
Imyidagaduro

Jose Chameloen agiye kugezwa mu nkiko nyuma yo gukubita umumotari

January 25, 2023
Imyidagaduro

Massamba Intore yatumiwe mu gitaramo muri Denmark

October 2, 2024
Imyidagaduro

Massamba agiye gutaramira abanyarwanda baba mu Butaliyani

December 12, 2024
Andi makuru

Ikigo Orpcare Nursery & Primary School cy’I Kayonza cyishimiye ibihembo cyegukanye mu marushanwa Kigali Public Library (Amafoto)

May 22, 2024
Imyidagaduro

Eric X Dealer yagizwe umwere

June 12, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?