SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Cheptegei wari umukinnyi wo gusiganwa ku maguru yitabye Imana
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Cheptegei wari umukinnyi wo gusiganwa ku maguru yitabye Imana
Imikino

Cheptegei wari umukinnyi wo gusiganwa ku maguru yitabye Imana

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/09/05 at 11:53 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Umunya-Uganda Rebecca Cheptegei wari umukinnyi wo gusiganwa ku maguru, yitabye Imana aguye muri Kenya nyuma yo kumenwaho peteroli akanatwikwa n’umusore wigeze kuba umukunzi we.

Cheptegei yaguye mu Bitaro bya Moi mu Mujyi wa Eldoret aho yari arembeye kuva ku Cyumweru.

Umuyobozi w’ibi bitaro, Dr. Owen Menach, yemeje amakuru y’urupfu rw’uyu Munya-Uganda mu ijoro ryakeye.

Ati “Ku bw’amahirwe make, ingingo ze zose zahagaritse gukora mu ijoro ryakeye.”

Yongeyeho ko raporo irambuye ku bijyanye n’urupfu rw’uyu mugore wari umukinnyi wo gusiganwa ku maguru itangwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane.

Cheptegei yari yahiye ku rwego rwa 80% nyuma yo gutwikwa n’umusore w’Umunya-Kenya bigeze gukundana, amumennyeho peteroli.

Uyu musore witwa Dickson Ndiema Marangach na we yahiye ku rwego rwa 30% ndetse aracyakurikiranirwa ahavurirwa indembe.

Bivugwa ko ku Cyumweru gishize, Marangach yinjiye mu rugo rwa Cheptegei afite akajerekani ka litiro eshanu kuzuye peteroli.

Cheptegei yari yagiye gusenga hamwe n’abana, ariko ubwo yari agarutse, uyu mugabo yahise ayimumenaho, aramutwika.

Abaturanyi babo bagerageje kubatabara uko ari babiri, babihutana ku bitaro, ariko na ho ntibahatinze kuko bahise bohereza ku Bitaro bikuru bya Moi.

Se w’uyu mukinnyi, Joseph Cheptegiei, yavuze ko bombi bigeze gukundana, ashimangira ko mu byo bapfaga harimo ubutaka umugore yaguze ahitwa Endebes ari naho yari atuye.

Rebecca Cheptegei yasize abana babiri yabyaranye n’undi mugabo uba muri Uganda.

Uyu mugore wari ufite imyaka 33, yitabiriye Imikino Olempike ya Paris uyu mwaka, aba uwa 44 muri Marathon. Yakinnye kandi mu gusiganwa metero ibihumbi 10.

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Nsanzabera Jean Paul September 5, 2024 September 5, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Niyo Bosco yasinye Amasezerano y’imyaka 3 muri Sunday Entertainment

January 9, 2023
Andi makuruKwibuka

Ubuyobozi n’abakozi ba Winner Bet basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama n’ivuriro rya The Kinsley Blake Hanner’ (Amafoto )

April 30, 2024
Utuntu n'utundi

Ifoto ya Perezida Macron yitoza iteramakofi yavugishije benshi

March 21, 2024
Imyidagaduro

New Mix Uyobora Visual Light yambitse impeta umukunzi we Anabella

March 3, 2023
Ubukungu

Manzi ushinjwa kuriganya miliyari 13 Frw yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

August 28, 2024
Imikino

Rayon sport yatsinze Mukura VSL igera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro (Amafoto)

April 30, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?