SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Zimbabwe yirukanye abakerarugendo bafatanywe wafatanywe ’sex toy’
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Ubukungu > Zimbabwe yirukanye abakerarugendo bafatanywe wafatanywe ’sex toy’
Ubukungu

Zimbabwe yirukanye abakerarugendo bafatanywe wafatanywe ’sex toy’

Wakibi Geoffrey
Last updated: 2024/08/28 at 7:07 PM
Wakibi Geoffrey
Share
3 Min Read
SHARE

Umugande Tom Ssekamwa  na mugezi Lucas Slaviki  wo muri Tcheque ubwo berekezaga muri Zimbabwe nk’abakerarugendo kerarugendo, bari biteze kubona ibyiza byinshi biri muri icyo gihugu bakahagirira ibihe byiza, icyakora uyu musore w’imyaka 24, ntiyamenye ko inzira itabwira umugenzi.

Mu rugendo rwe, Ssekamwa ukomoka muri Uganda yari kumwe na Lucas Slavik ukomoka muri Repubulika ya Tchèque, bombi babanza kureba Umurwa Mukuru Harare gusa ntibahatinda cyane, bafata umwanya berekeza mu bilometero 292 uvuye muri uwo Mujyi, bacumbika mu wundi Mujyi uzwi nka Masvingo.

Gusa muri uru rugendo, Ssekamwa yari yitwaje igikoresho cyifashishwa mu mibonano mpuzabitsina kigamije kongera ibirungo muri icyo gikorwa, kikaba cyakoreshwa n’umuntu umwe cyangwa benshi, kizwi nka ’sex toy.’

Inzego z’umutekano mu kumusaka, zamusanganye iki gikoresho, feri ya mbere zimuruhukiriza mu gihome, aho yamaze iminsi 24 yose afunzwe, ndetse na mugenzi bigenda uko.

Ku bw’amahirwe, umucamanza yaje kwemeza ko aba bagabo nta cyaha bakoze, biza kuba ngombwa ko barekurwa nubwo bari bashinjwe ibindi byaha bitandukanye. Nka Slavik yari yashinjwe kugambirira guteza imyigaragambyo muri rubanda nyuma y’uko avugiye ku mbuga nkoranyambaga ko Umujyi bari barimo udafite amazi n’amashanyarazi.

Ibyo uyu mugabo yavugaga ntabwo ari ibinyoma kuko Zimbabwe ihanganye n’ikibazo cy’ibura ry’umuriro ridasanzwe, cyane cyane rikaba riri guterwa n’ibibazo by’amapfa aho amazi y’imigezi yakamye, ku buryo ingomero zitakibona amazi ahagije mu gutanga umuriro. Imwe mu mijyi ishobora kumara amasaha 18 nta muriro ifite.

Ibi kandi ni nako biri kugenda ku mazi, uretse ko n’ubundi ibice byinshi bitari bisanzwe biyafite hanze y’Umurwa Mukuru wayo, Harare.

Muri hoteli yacumbikagamo, amazi n’umuriro nta byari bihari, ibi bikaba na kimwe mu byo umucamanza yahereyeho avuga ko ibyo yavugaga bitari ibinyoma nk’uko inzego z’umutekano zari zabigaragaje. Ku rundi ruhande, yavuze ko amashusho yafashe yari agamije kuzatuma yibuka ibihe byiza yagiriye muri Zimbabwe, aho kuba ayo guteza impagarara mu gihugu.

Uyu akimara kurekurwa, yahise yihutira gusubira mu gihugu cye. Ku rundi ruhande, umwunganizi mu mategeko wa Ssekamwa yavuze ko bafite impungenge zo kubona uko umukiliya we ava mu gihugu, cyane ko telefoni yagombaga gukoresha yishyura itike y’indege ikiri mu maboko y’inzego z’umutekano, hakibazwa impamvu atayihawe akirekurwa.

 

You Might Also Like

Kaizen Hotel yashyize igorora abakiliya bayo ba siporo na sauna Massage

Iduka Sea2City ryongeye kudabagiza abatunze inyamaswa zibana n’abantu ku bikoresho byazo

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peterol byongeye gutumbagira

Marchal Real Estate Developers yashyize igorora abakundana ku munsi wa St Valentin

Tic Tac Restaurant & Lounge yahembwe nka Fast Food nziza y’umwaka muri SEA 2024

Wakibi Geoffrey August 28, 2024 August 28, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Ubuhinde :Umunyacanada w’imyaka 32 yafatanywe igihanga cy’ingona

January 10, 2025
Andi makuru

Zoleka Mandela, umwuzukuru wa Nelson Mandela yitabye Imana azize Cancer

September 26, 2023
Imikino

Zidane ashobora gusubira mu ikipe ya Real Madrid

January 10, 2023
Imyidagaduro

Urubanza rwa Tity Brown rwongeye gusubikwa ku nshuro ya 4

March 14, 2023
Imikino

Heroes Cup Final: AS Kigali WFC yigaranzuye Rayon Sports WFC

February 1, 2024
Andi makuru

Minisiti w’intebe w’Ububiligi Maxime Prevot yasabye Museveni kuba umuhuza w’u Rwanda n’Ububiligi

April 28, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?