Umuhanzi Kevin Kade yashyize umucyo ku bihuha byari bimaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga ko ari mu rukundo n’umunyamideli Jasinta Makwabe.
Kavin Kade avuga ko nta rukundo ruri hagati yabo, kuko yemeza ko bahujwe n’umushinga wo gufata amashusho y’indirimbo ‘Sikosa’ aheruka gushyira hanze yafatanyije na The Ben na Element.
Uyu muhanzi yashimangiye ko igihe byatangiraga kuvugwa ko bakundana, yari afite umukunzi kandi bameranye neza, ku buryo ngo atari kumuca inyuma.
Aba bombi batangiye kuvugwa mu rukundo muri Nyakanga 2024, ubwo uyu mukobwa yasohoraga amafoto bari kumwe, ndetse hari n’andi mashusho bagaragaye bari gutembera kuri Kigali Convention Center.
Jasinta akaba ari mu bakobwa b’ikimero muri Tanzania kuko yanahagarariye iki gihugu mu irushanwa rya Miss Africa Calabar mu 2021, ndetse akaba yaravuzwe mu rukundo n’umuhanzi Diamond Platnumz.