SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Raila Odinga akomeje gushimira abayobozi bashyigikiye ko atorerwa umwanya wo kuyo ora Komisiyo ya AU
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Raila Odinga akomeje gushimira abayobozi bashyigikiye ko atorerwa umwanya wo kuyo ora Komisiyo ya AU
Andi makuru

Raila Odinga akomeje gushimira abayobozi bashyigikiye ko atorerwa umwanya wo kuyo ora Komisiyo ya AU

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/08/27 at 4:21 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Raila Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya yashimiye Perezida Paul Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu bashyigikiye kandidatire ye ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Ubu butumwa yabutanze nyuma y’igikorwa cyo gutangaza kandidatire ye cyayobowe na Perezida wa Kenya, Dr William Samoei Ruto, kuri uyu wa 27 Kanama 2024.

Yagize ati “Nishimiye ubufasha bwa Perezida Ruto, Museveni, Suluhu, Kiir, Kagame, Ndayishimiye, Kikwete na Obasanjo, kunyongerera intege no kunshyigikira mu gihe twatangiye ibikorwa byo kwiyamaza muri Komisiyo ya AU.”

Nk’uko byasobanuwe na Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Musalia Mudavadi, Perezida Ruto yari yaratumiye abakuru b’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bose uko ari umunani.

Abakuru b’ibihugu bitabiriye ni Perezida wa Sudani y’Epfo akaba n’Umuyobozi Mukuru wa EAC, Salva Kiir Mayardit, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yahagarariye Perezida Paul Kagame, naho Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Gervais Ndirakobuca ahagararira Evariste Ndayishimiye.

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia nta babahagarariye muri iki gikorwa.

Jakaya Mrisho Kikwete wabaye Perezida wa Tanzania kuva mu 2005 kugeza mu 2015 na Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria kuva mu 1976 kugeza mu 1979 no kuva mu 1999 kugeza mu 2007 na bo bari bagiye gushyigikira Odinga.

Ibihugu byinshi byo muri EAC byemeye gushyigikira kandidatire ya Odinga kuri uyu mwanya. Mu rwego rwo kubishimangira, uyu munyapolitiki yasuye ibi bihugu, aganira n’abayobozi babyo.

Uyu mwanya Odinga azawuhatanira n’abandi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Djibouti, Mahmoud Youssouf, Anil Kumarsingh Gayan wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’ibirwa bya Maurice na Richard James Randriamandrato wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Madagascar.

Uzawegukana, azasimbura Moussa Faki Mahamat ukomoka muri Tchad, nyuma y’amatora azaba muri Gashyantare 2025

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul August 27, 2024 August 27, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Itorero ishyaka ry’intore ryahembuye imitima y’abakunzi ba Gakondo mu gitaramo Indirirarugamba (Amafoto)

January 26, 2025
Utuntu n'utundi

Goma : Igisasu cya roketi cyaguye kuri Stade ya Goma cyica 1 gikometsa 11

September 29, 2023
Andi makuru

Uwishe umunyamakuru Bahati Edmond ku madorali 5 yatawe muri yombi

October 2, 2024
Imikino

Iteramakofi: Ishyirahamwe ry’Iteramakofe mu Rwanda rigiye gukorana n’umuryango Carlos Takam Foundation

December 12, 2023
Imyidagaduro

Marco Bizzarri wayoboraga inzu y’imideli ya Gucci yeguye

July 27, 2023
Imikino

“Ubukwe bwanjye buzabera muri Stade Amahoro “Muhawenimana asubiza KNC mbere y’umukino wa Gasogi United na Rayon Sports!

January 10, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?