SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Inyubako 336 zasengerwagamo mu Rwanda zigiye gusenywa
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Inyubako 336 zasengerwagamo mu Rwanda zigiye gusenywa
Andi makuru

Inyubako 336 zasengerwagamo mu Rwanda zigiye gusenywa

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/08/27 at 3:47 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
4 Min Read
SHARE

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko mu igenzura ry’insengero rimaze iminsi rikorwa hari inyubako 336 zisengerwamo basanze bitewe n’aho ziri cyangwa uko zimeze zitakomeza gukorerwamo ibikorwa by’amasengesho zikaba zigomba gukurwaho.

Igenzura ry’insengero mu gihugu cyose ryageze ku nzu zisengerwamo 14094, zikoreshwa n’amadini n’amatorero atandukanye, risiga izirenga 9000 zifunzwe kubera kutuzuza ibisabwa.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana ubwo yari mu kiganiro Imboni cya RBA yatangaje ko hari insengero zigera kuri 600 basanze zitagomba gufungurwa harimo n’izigomba gusenywa kuko zubatswe ahashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Ati “Harimo inzu zifite ibibazo bikomeye. Harimo 336 tumaze kubona ko ubwazo ntabwo wazikoreramo, ahantu ziri zikwiye kuhava kandi na ba nyirazo barazizi. Ntabwo ari ibintu dukora mu buryo buhishe, na ba nyirazo murabivugana akakubwira ati ‘nanjye rwose iyi nzu ndumva umuti ari uko nayireka, nayikuraho nkategereza igihe nzakorera umushinga wo kubaka inzu nzima nahurizamo abantu.”

Yahamije ko mu gihe urusengero rwubatswe ahantu abantu badashobora gutura “ntabwo wambwira ngo ejo urongera uyivugurure wongere uhakorere, ntabwo bishoboka.”

Minisitiri Musabyimana yagaragaje ko hari insengero zitazafungurwa kuko basanze ari iz’amadini yanditse ariko ba nyirayo bagendana ibyangombwa byayo mu mufuka, bagakodesha inzu yari isanzwe ikoreshwa mu kwakira inama, iduka n’ibindi bikorwa bigahindurwa insengero, bazahava zigakoreshwa ibindi.

Ati “Ntabwo wavuga ngo mfite itorero ridafite ahantu rikorera, ibyangombwa mbigendana mu mufuka nkaza ngakodesha inzu ikorerwamo ibindi bintu.”

Minisitiri Musabyimana yasobanuye ko gufunga insengero bitavuze gufunga idini kuko rishobora kuba ari rimwe rifite inzu zisengerwamo nyinshi, bityo hashobora gufungwa imwe izindi zikomeje gukora.

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB ruherutse gutangaza ko mu Ukuboza 2023 rwahuye n’abahagarariye imiryango itari iya Leta ishingiye ku myemerere kuva ku rwego rw’Akarere, rubibutsa ko itegeko ryatangaga uburenganzira ryabahaga igihe cyo gukora ku nzego zo gukora ku bari badafite impamyabumenyi zisabwa ryarangiye muri Nzeri 2023.

Iryo tegeko ryateganyaga ko bashobora kuzuza ibindi ariko byagera ku by’impamyabumenyi ritanga imyaka itanu kuko bari bakeneye umwanya wo kwiga n’ibindi kandi yarangiye muri Nzeri umwaka 2023.

Muri Gicurasi 2024 kandi ngo RGB yandikiye abayobozi b’amadini bose ibasaba impapuro zerekana aho amashami yayo ari, amakuru ku bayayobora n’urwego rw’amashuri bafite ariko bose ntibashobora kubitanga.

Minisitiri Musabyimana yavuze ko mu gihe cyo kugenzura insengero hari n’ahandi hantu harenga 110 basanze abaturage basengera mu misozi, mu buvumo, ku masumo y’amazi, mu myobo n’ahandi ndetse bamwe bakahakubitirwa n’inkuba.

Ati “Murabizi ko hari Abanyarwanda benshi wabonaga basengera ahantu henshi, mu misozi ahantu hari amasumo y’amazi, mu buvumo, hari ibitare ari byo twitaga ubutayu, ni byinshi bidafite n’ikintu na kimwe cy’umutekano kihabera ukumva ngo inkuba yakubise abantu batanu, yabakubitiye mu biti wajya kureba ugasanga ni abantu bari bagiye gusengerayo ari ahantu hateye ikibazo.”

“Twumvikanye ko aho hantu tuhafunga kubera ko aho hantu nta mpamvu y’uko abantu bajya kuhakorera ibikorwa by’amasengesho kuko nta kintu gishobora kurinda abantu aho ngaho. Nta mazu ahari, ni ahantu abantu bahurira, ni mu myobo.”

Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 byagaragaje ko nibura Abanyarwanda 390000 batagira idini, Abakirisitu Gatolika barenga miliyoni 5, bingana na 40% by’Abaturarwanda bose, ADEPR ifite 21%, Protestant 15%, Abadiventisiti 12%, Abayisilamu 2%, na ho abakiri mu myemerere gakondo bari munsi ya 1%.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul August 27, 2024 August 27, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Zimbabwe: Abayobozi 35 batavuga rumwe n’ubutegetsi barimo Jameson Timba barekuwe

November 28, 2024
Andi makuru

Umwami Mohammed VI wa Maroc yashimiye Paul Kagame nyuma yo kongera gutorwa

July 18, 2024
Imyidagaduro

Umuhanzikazi Ivy yinjiranye indirimbo ni Wowe mu ruganda rwa Muzika nyarwanda

January 11, 2023
Imikino

Arsenal yatsinze Everton itayibabariye biyiha andi amahirwe yo gutwara igikombe

March 2, 2023
Imyidagaduro

Chriss Eazy yageze muri Pologne mu gitaramo azahuriramo na Joeboy

April 25, 2025
Imyidagaduro

The Ben yeretswe urukundo n’abakunzi be mu gihugu cya Uganda (Amafoto)

May 19, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?