SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yasabye Abaminisitiri bashya kwisuzuma ku giti cyabo
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Kagame yasabye Abaminisitiri bashya kwisuzuma ku giti cyabo
Andi makuru

Perezida Kagame yasabye Abaminisitiri bashya kwisuzuma ku giti cyabo

Ahupa Radio
Last updated: 2024/08/20 at 6:46 AM
Ahupa Radio
Share
3 Min Read
SHARE

Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro y’Abaminisitiri 21 bashya n’Abanyamabanga ba Leta icyenda, barahiriye kwinjira muri Guverinoma nshya muri iyi manda y’imyaka itanu, abasaba kwisuzuma buri wese ku giti cye, akareba imikorere ye n’uburyo bwo kuyinoza kurushaho.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu Mbere tariki 19 Kanama 2024 mu muhango wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko. Iyi Guverinoma nshya, irimo benshi biganje mu y’ubushize, usibye Abaminisitiri batatu bashya.
Perezida Kagame yavuze ko abatagaragaye muri Guverinoma bitavuze ko birukanwe, ahubwo bahinduriwe imirimo, ko mu minsi iri imbere, iyo bahawe izamenyekana.

Ati “Gukorera ku rwego rukuru n’inshingano rufite, urwego rw’Abaminisitiri n’izindi nzego […] abatagarutse muri Guverinoma, ntabwo ari ukwirukanwa, iyo ari ukwirukanwa nabyo birakorwa […] hari ababa bakoze amakosa bigatuma birukanwa. Abatagarutse muri guverinoma ubwo bahinduriwe imirimo, ntabwo ari ukwirukanwa. Igihe cyabo nikigera iyo mirimo izagaragara.”

Perezida Kagame yavuze ko iyo manda irangiye, biba bitavuze gukomeza imikorere isanzwe ahubwo abantu baba bakwiriye kuvugurura uko bakora mu buryo bwa nyabwo.
Ati “Uko mbyumva, ni ukuvuga ngo hari ibyo twakoze ubushize byagenze neza, hari ibitaragenze neza, byose tubishyira hamwe ukabisuzuma ukavuga ngo noneho ubu tugiye gukora iki, dute, ku buryo twarushaho gukora neza.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko abantu bakwiriye gukomeza kuvugurura imikorere, ibitarakozwe neza bigakorwa neza kuri iyi nshuro. Yasabye abayobozi buri wese, kwisuzuma ku giti cye, adategereje ibyo azumva hirya no hino.

Ati “Jya ugira wa mwanya wowe ubwawe, wibwize ukuri, ukisuzuma kandi wakwisuzuma uri wenyine bidaturutse hanze, ukibeshya? Ubwo hari ikibazo cyaba kikurimo ushoboye kwicara ukibeshya, ni ukuvuga ngo hari ikibazo cyaba kikurimo ukwiriye gusuzuma nacyo.”

Perezida Kagame yagarutse ku myemerere y’abantu ishingiye ku Mana, avuga ko mu masengesho abantu bakora yaba mu gitondo na nijoro, bakwiriye kumenya ko “iyo Mana usenga ndetse akenshi urayigondoza kuko murayisaba ibyo yabahaye mufite ahubwo mudakoresha. Muragondoza, muraruhanya. Umuntu yaba yaraguhaye ibyo ukeneye […] ugasubira inyuma ukongera kubisaba gute?”
Yavuze ko n’abashimira Imana bakwiriye gukoresha neza ibyo yabahaye, bityo bakuzuza inshingano zabo uko bikwiriye, bagakorera u Rwanda n’Abanyarwanda uko bikwiriye.

Ati “Iyo ukorera Abanyarwanda nubwo urimo ntabwo ari wowe wiheraho ariko ntabwo ukwiriye no kwiyibagirwa. Kwiyibagirwa ni ugukora gusa uvuga ngo urakorera abandi utabona ko ibyo ubakorera ubifitemo inyungu.”

Perezida Kagame yasabye abayobozi kujya bakurikirana imbuga nkoranyambaga kugira ngo babone ibyo abantu babavugaho, bagahera kuri byo bakisuzuma, bakareba niba bakiri mu nzira nziza.

Ati “Naho usomye ibintu, ndetse bakagutuka, ugakangarana, ukabebera, buriya akazi kakunaniye. Hangana n’ibyo. Ikirimo kitari cyo ugikosoye wihereyeho cyangwa se ikiricyo bakuvuga, ibyo wibwira ntiwibeshya ukagikosora. Ikitari cyo niba bakubeshyera, ugishyire iruhande ukomeze inzira yawe n’inshingano ufite. Ubihe umwanya ariko ntibiguteshe umwanya.”

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Ahupa Radio August 20, 2024 August 19, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Yvonne Manzi Makolo yatangiye kuyobora Inama y’Ubutegetsi ya IATA.

June 5, 2023
Imyidagaduro

Iserukiramuco rya Caravane du Rire rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 3 rizitabirwa n’abanyarwenya mpuzamahanga

June 12, 2024
Andi makuruImyidagaduro

Ku nshuro ya 2 irushanwa ry’Urutozi Gakondo rigarukanye impinduka nyinshi

July 20, 2023
Andi makuru

Igisirikare cya Isirahel cyasabye Loni gusaba Hamas Lisansi

October 25, 2023
Andi makuru

Dosiye ya Salongo yashyikirijwe ubushinjacyaha

November 7, 2024
Andi makuru

RDB igiye kwizihiza imyaka 20 umuhango wo kwita izina uba buri mwaka

September 25, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?