SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yashimangiye ko insengero zigomba kujya zisoreshwa
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Kagame yashimangiye ko insengero zigomba kujya zisoreshwa
Andi makuru

Perezida Kagame yashimangiye ko insengero zigomba kujya zisoreshwa

Ahupa Radio
Last updated: 2024/08/15 at 8:43 AM
Ahupa Radio
Share
3 Min Read
SHARE

Perezida Kagame yasabye abayobozi guharanira ko manda nshya y’imyaka itanu, itaba iyo kongera ibibazo ku bisanzwe ahubwo ikwiriye kuba itanga ibisubizo byisumbuyeho.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yakiraga indahiro z’Abagize Inteko Ishinga Amategeko na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente. Nyuma yo kurahira kw’Abadepite, hanatowe abagize Biro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Kazarwa Gertrude yatorewe kuyobora Inteko Ishinga Amategeko mu gihe Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, ushinzwe Ubuyobozi n’Imari, hatowe Sheikh Musa Fazil Harerimana.

Ni mu gihe Visi Perezida ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma hatowe Uwineza Beline.

Perezida Kagame yavuze ko muri politiki y’u Rwanda, guhindura amateka mabi, imiyoborere ikarushaho kuba myiza bikwiriye kuba ku isonga ry’ibikorwa. Kugira ngo bishoboke, yavuze ko bisaba ko abayobozi kutitekerezaho ubwabo, ahubwo bakumva ko inyungu z’ibikorwa zireba Abanyarwanda.

Ati “Natwe nk’abantu bigomba kutugeraho ariko abo tugomba kubanza gutekereza, ni Abanyarwanda, ni Abaturarwanda. Akenshi bisa n’aho ari umuco utajya urandurwa burundu, hari ikintu cy’imyanya, ndetse mu ndimi z’amahanga bikaryoha bakitwa ba VIPs [Abanyacyubahiro], ugahitana umuntu ngo uri VIP.”

“Ibintu byose, amikoro make y’igihugu akabanza gukemura ibibazo bya VIP. Abantu bakomeye, abantu baremereye, ugera ahantu, unyura ahantu, waba udakurikiwe na Serwakira bikaba ikibazo, ugahindukira ugasubira inyuma niba wahasize umukungungu cyangwa niba abantu bari baje kugushengerera. Uwo ni umuco mubi, ugomba guhagarara.”

Perezida Kagame yavuze ko n’ushaka kwiyumvamo ko aremereye, “ntacyo napfa nawe uramutse ari uko umeze ariko wahereye ku nshingano ufite”.

Ati “Gukorera Abanyarwanda ni cyo cy’ibanze, ni cyo gikwiriye kuba icya mbere.”

Umukuru w’Igihugu yagarutse ku mikorere ikwiriye kuranga abayobozi, avuga ko bidakwiriye kuba bamenya ibibazo ntihagire igikorwa cyangwa se ntibamenye n’ibibazo bagomba gukemura.

Ati “Hari ukutabimenya, wari ukwiriye kuba ubimenya kuko ni cyo ushinzwe, hari ukubimenya ntugire icyo ukora kandi aribyo ushinzwe. Ibyo ni mu mikorere ya buri munsi, ariko noneho hari no kudakorana, kandi mwanabivuze […] ko twese tugomba gukorana, tugomba kuzuzanya, nta muntu kamara wakora ibintu wenyine ngo byuzuze za nshingano.”

Perezida Kagame yavuze ko usibye ibyo, abayobozi baba bagomba kwibukiranya ibikwiriye gukorwa, ku buryo n’iyo ibintu byaba bitari mu nshingano zawe.

Ati “Nta mpamvu wabiceceka ukareka bigahita, bigakomeza ndetse bikiyongera ku buryo icyo byangiza kigenda gikura. Ntabwo ari uko bikwiriye kuba bimeze, ni umuco mubi.”

Yagarutse ku bindi bibazo birimo ikimenyane, ruswa, icyenewabo; asaba ko buri wese mu gihugu abirwanya, by’umwihariko abayobozi kuko bo bareberera abanyarwanda.

Ati “Ni yo ntambara ya mbere turwana nayo muri politiki yacu, ni yo ntambara tumazemo imyaka 30. Ubu tugiye kongeraho indi itanu muri iyi manda bamwe muri twe twarahiriye. Ntabwo yaba itanu y’ubusa cyangwa itanu yongera ibibazo, ni itanu yo kugabanya ibibazo biriho.”

You Might Also Like

Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Algeria (Amafoto)

Uganda : Ingabo za UPDF zaburijemo igitero cy’iterabwoba I Munyonyo hagwa babiri

Martin Fayulu udacana uwaka na Tshisekedi biyemeje gufatanya kurwanya Joseph Kabila

I Kigali hateraniye inama itegura ibikorwa by’ingabo za EAC biteza imbere abaturage

RIB yasabye abanyarwanda kwirinda ababashukisha akazi keza mu mahanga bizezwa ubuzima bwiza

Ahupa Radio August 15, 2024 August 15, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Abaraperi Diplomate B-Threy, Jay C na Fireman batumiwe mu gitaramo cya Gen-Z comedy Show

January 8, 2025
Imyidagaduro

Ish Kevin yateye umugongo i gitaramo cyatumiwemo Demarco i Kigali

January 25, 2023
Imyidagaduro

Ifoto za Moses Moshions yambaye ubusa zikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga

March 25, 2024
Andi makuru

Abanye-Palestine 39 bari bafungiye muri Israel barekuwe

November 25, 2023
Imikino

Ese Omborenga Fitina yamaze kwamburwa burundu inshingano zo kuba kapiteni wa APR FC?

January 19, 2024
Andi makuru

U Rwanda na Namibia byagiranye amasezerano y’Imikoranire mu Nzego z’Igorora

February 7, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?