SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Padiri Ntagungira yagizwe Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Iyobokamana > Padiri Ntagungira yagizwe Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare
Iyobokamana

Padiri Ntagungira yagizwe Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/08/12 at 2:54 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika ku Isi bwemeje ko Padiri Yohani Bosiko Ntagungira wari usanzwe ari Padiri Mukuru wa Regina Pacis i Remera muri Arikidiyosezi ya Kigali, yagizwe Umwepiskopi mushya wa Diyoseze ya Butare.

Ni ibikubiye mu itangazo ryo kuri uyu wa 12 Kanama 2024 ryashyizwe hanze n’ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda.

Iri tangazo rishimangira ko Nyirubutungane Papa Fransisko ari we watoye Padiri Yohani Bosco kugira ngo abe Umwepiskopi wa Diyoseze ya Butare.

Padiri Ntagungira Jean Bosco abaye umwepiskopi wa Gatatu wa Butare nyuma ya Jean Baptiste Gahamanyi na Musenyeri Filipo Rukamba wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Urugendo rw’Ubuzima rwa Padiri Padiri Yohani Bosco Ntagungira

Padiri Yohani Bosco Ntagungira yavukiye i Kigali, tariki ya 3 Mata 1963. Yize amashuri abanza i Kigali no mu Ruhengeri hagati ya 1971 na 1978.

Yize mu Iseminari Nto ya Arikidiyosezi ya Kigali kuva mu mwaka wa 1978 kugeza mu mwaka wa 1985. Muri uwo mwaka, yagiye kwiga mu Iseminari Nkuru ya Rutongo.

Kuva mu mwaka wa 1986 kugeza mu mwaka wa 1993, yigaga Filozofiya na Tewolojiya mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda.

Yahawe Ubupadiri tariki ya 1 Kanama 1993, icyo gihe yahise aba Umuyobozi ushinzwe amasomo mu Iseminari Nyo ya Ndera, akomereza mu Iseminari Nkuru ya Rutongo, iya Kabgayi n’iya Nyakibanda.

 

Kuva mu mwaka wa 1994 kugeza mu mwaka wa 2001, yize amategeko ya Kiliziya muri Université Pontificale du Latran i Roma, aho yakuye impamyabumenyi ya Lisansi n’iya Doctorat mu mategeko ya Kiliziya n’amategeko asanzwe ya Leta.

Mu 2001-2002, Padiri Ntagungira yari Umunyamabanga wa Arikidiyosezi ya Kigali (Chancelier) ndetse akaba na Perezida wa Komisiyo ya Diyosezi ya OPM n’ubumwe bw’abemera Kristu.

Muri 2002-2018 yari Umuyobozi wa Seminari Nto y’Isunze Mutagatifu Visenti i Ndera muri Arikidiyosezi ya Kigali.

Icyo gihe kandi yakoraga ubutumwa mu rukiko rwa Kiliziya ruhuriweho n’amadiyosezi yo mu Rwanda, ndetse ayobora Komisiyo ishinzwe Ibikorwa bya Papa by’Iyogezabutumwa (OPM) ku rwego rw’igihugu.

Kuva mu mpera za 2018 kugeza ubu, ni i Padiri mukuru wa Paruwasi “Regina Pacis” muri Arikidiyosezi ya Kigali.

Padiri Ntagungira yashinze Televiziyo Gatolika izwi nka Pacis Tv, ndetse akora ubutumwa bwo kuba umucamanza mu rukiko rwa Kiliziya ruhuriweho n’amadiyosezi yo mu Rwanda, rukorera ku kicaro cy’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda.

You Might Also Like

Feast and Praise Brunch igiye kuba bwa mbere muri Kigali

Mufti w’u Rwanda yahaye umukoro abanyarwanda bagiye mu mutambagiro i Maka

Papa Leon XIV yakiriye Perezida Zelensky i Vatikani

Korali Ganza Kristo yo muri ADEPR Gasave yateguye igiterane cy’amashimwe kizamara iminsi 2

Aba-Cardinal binjiye mu munsi wa kabiri w’itora rya Papa

Nsanzabera Jean Paul August 12, 2024 August 12, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Hamza Bouncer wo muri The Wave Lounge aranyomoza amakuru avuga ko bakira abantu nabi

June 16, 2023
Imyidagaduro

Jules Sentore yateguje ibitaramo ku mugabane w’Iburayi

March 14, 2024
Imikino

Rwaka Claude yagizwe umwungiriza wa Robertihno

April 1, 2025
Imikino

#Kwibuka31: BAL yifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ‎1994

April 9, 2025
Imyidagaduro

Knowless na Clement bakuriye inzira ku murima kubirirwa babaza impamvu baterekana abana babo

January 9, 2025
Imyidagaduro

Minisitiri Sandrine Umutoni yashimiye Sherrie Silver kubw’ibikorwa by’intangarugero akora

February 29, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?