SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Donald Trump na Kamala Harris guhurira mu kiganiro mpaka
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Utuntu n'utundi > Donald Trump na Kamala Harris guhurira mu kiganiro mpaka
Utuntu n'utundi

Donald Trump na Kamala Harris guhurira mu kiganiro mpaka

Wakibi Geoffrey
Last updated: 2024/08/09 at 11:17 AM
Wakibi Geoffrey
Share
2 Min Read
SHARE

ABC News yatangaje ko abakandida babiri ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka Donald Trump na Kamala Harris bemeye guhurira mu kiganiro mpaka.

Icyo kiganiro mpaka cya ABC News, giteganyijwe kuri uyu wa 10 Nzeri 2024.

Ibyo kandi byemejwe na Donald Trump abinyujije kuri X, wagaragaje ko azishimira kuba yasobanura demokarasi ye mu buryo bunoze ndetse ashimangira icyifuzo cyo kuba habaho ibindi biganiro mpaka bibahuza mbere y’amatora nyirizina.

Donald Trump yagaragaje ko nibura bari bakwiye kwakirwa n’ibindi binyamakuru bikomeye nka Fox News na NBC.

Kamala Harris na we yemeye ko azitabira icyo kiganiro mpaka cyateguwe na ABC News.

Yagize ati “Ntegereje kuzakorana ikiganiro mpaka na Donald Trump, twahawe itariki ya 10 Nzeri. Numvise ko we yamaze kubyemera kandi nanjye ndagitegereje.”

Iki kiganiro kizayoborwa n’Umunyamakuru akaba n’Umuyobozi wa ABC News, David Muir ndetse azaba afatanyije na mugenzi we Linsey Davis.

Ni ku nshuro ya kabiri Donald Trump agiye gukora ikiganiro mpaka muri ibi bikorwa byo kwiyamamaza kuko yaherukaga kugikora muri Kamena 2024 ubwo yari ahanganye na Perezida Joe Biden waje kwikura mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Trump kandi yagaragaje ko igitangazamakuru cya CBS nacyo kizakira ikiganiro mpaka hagati y’abakandida ku mwanya wa Visi Perezida ari bo JD Vance uhagarariye Aba-Républicains na Tim Walz uhagarariye Aba-Démocrates.

 

You Might Also Like

Tomiko Itooka wari ukuze kurusha abandi kw’isi yitabye Imana ku myaka 116

Meet Amb. Kingsley Amafibe A Vocal Advocate Of Unity and Peaceful Co-existence

Namibia yangiye ubwato bwa MV Kathrin bwari butwaye intwaro muri isarel guhagara ku cyambu cyayo

Bahati Makaca yikomye abategaga urugo rwe iminsi

Urusengero rwa Pastor Mboro rwigabijwe n’abanyeshuri bararutwika

Wakibi Geoffrey August 9, 2024 August 9, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Massamba Intore yatumiwe mu gitaramo muri Denmark

October 2, 2024
Imikino

Munyakazi Sadate yaburiye abafana ba Mukura VS bakomeje kwicinya icyara

March 31, 2025
Andi makuru

Perezida Kagame yahawe impamyabumenyi y’ikirenge y’icyubahiro na Kaminuza ya Yonsei

June 5, 2024
Imikino

REG BBC yatsinzwe na US Monastir yo muri Tunisia

March 21, 2023
Imyidagaduro

Belgique :Umunyarwanda Nikhan yateguje amashusho y’indirimbo ziri kuri EP ye yise 1.2.3.4

June 10, 2024
Imyidagaduro

KTY Crew yegukanye irushanwa ry’‘Urutozi Dance Challenge ihembwa Miliyoni 1 na 300

December 30, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?