Kamala Harris uri imbere mu bahabwa amahirwe yo guhagararira ishyaka ry’abademokarate mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanze kuzajya mu kiganiro na mugenzi we Donald Trump bahatanye, ikiganiro kigomba kwakirwa na televiziyo ya Fox News.
Kamala yavuze ko atazaganira na Trump kuri Fox News mu gihe azaba ataritabira ikiganiro cya mbere cyari giteganyijwe kuri ABC News.
Kuwa Gatanu nibwo Trump yavuze ko yiteguye kuganira na Harris tariki 4 Nzeri kuri Fox News.
Icyakora gahunda yari ihari isanzwe izwi ni ikiganiro kizahuza aba bombi tariki 10 Nzeri nubwo Trump yumvikanye kenshi abyanga, akavuga ko iyo televiziyo yegamiye kuri Kamala Harris.
Uruhande rwa Kamala Harris narwo ruvuga ko Fox News yegamiye kuri Trump.
Itangazo itsinda rishinzwe kwamamaza Kamala ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatandatu ryagize riti “Trump akeneye kureka gukina imikino, akazabanza kwitabira ikiganiro twari twemeje mbere.”
Bavuze ko ikiganiro cya ABC News aricyo kigomba kubanza, ibindi bikaza nyuma.
Ikiganiro cyaherukaga ni icyahuje Trump na Joe Biden muri Kamena, cyarangiye Trump ahabwa amahirwe menshi yo gutsinda kubera uburyo yacyitwayemo.
Joe Biden nyuma yo kwitwara nabi, yaje kwivana mu bahatanye ashyigikira Kamala Harris usanzwe ari Visi Perezida.