SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abagize Alarm Ministries bishimiye isabukuru y’imyaka 25 bamaze mu ivugabutumwa
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Iyobokamana > Abagize Alarm Ministries bishimiye isabukuru y’imyaka 25 bamaze mu ivugabutumwa
Iyobokamana

Abagize Alarm Ministries bishimiye isabukuru y’imyaka 25 bamaze mu ivugabutumwa

Gossip Kigali
Last updated: 2024/08/04 at 10:27 AM
Gossip Kigali
Share
2 Min Read
SHARE

Itsinda ry’Abaririmbyi rya Alarm Ministries ryizihije isabukuru y’imyaka 25 rimaze ritangiye umurimo w’ivugabutumwa mu buryo bw’indirimbo, ryishimira ibyagezweho muri icyo gihe.

Alarm Ministries yatangiye umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu buryo bw’indirimbo tariki 02 Kanama mu 1999, batangira ari abantu icyenda gusa ndetse nta n’ubushobozi bufatika bari bafite.

Ni ibintu bitabaciye intege zo gukomeza umurimo w’Imana ahubwo kwihangana kwabo no gusenga cyane byatumye bivamo umusaruro bishimira uyu munsi.

Umunyamabanga wa Alarm Ministries, Gakunzi David yadutangarije ko bashima Imana yabanye na bo kuko bitari byoroshye bitewe n’imbogamizi zitandukanye bahuye na zo muri urwo rugendo.

Ati “Umusaruro ni mwinshi cyane twaragutse mu buryo bwose, abanyamuryango bariyongereye cyane kuko twatangiye turi icyenda none ubu turi 168 ndetse Imana yaduhaye ubushobozi budufasha kugera ku ntego zacu twari dufite zirimo n’ibikorwa tubasha kugenda dutegura.”

Gakunzi yagaragaje ko imbogamizi nyinshi bahuraga nazo zishingiye ku babacaga intege bagitangira ariko ko babashije guhangana na zo ndetse kuri ubu bakaba bahagaze neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

Yagaragaje ko nyuma y’imyaka 25 bagiha ikaze abifuza gufatanya na bo umurimo w’Ivugabutumwa cyane ko bakira buri wese uturutse mu idini iryo ari ryo ryose kuko ari itsinda ritegamiye ku idini runaka.
Yahishuye ko bashyize imbere ibikorwa bitandukanye bigamije kwagura Ivugabutumwa rya bo birimo no gutangiza Umuryango wa Alarm Ministries muri Amerika.

Ati “Ibikorwa dufite uyu mwaka ni byinshi ariko icyo dushyizemo imbaraga cyane ni ugutangiza Umuryango wa Alarm Ministry muri Amerika, twakira abantu bose batugana n’ubu turi kwakira.”Zimwe mu ndirimbo za Alarm zakunzwe zirimo ‘Jehovah ushyizwe Hejuru’, ‘Turakomeye’, ‘Hashimwe Yesu watsinze satani’, ‘Imana yo mu misozi’ n’izindi zitandukanye.

Alarm Ministries yagiye yitabira ibitaramo bitandukanye birimo icyiswe ‘True Worship Atmosphere’ cyanditse amateka iheruka gukorera muri Dove hoteli ubwo yaserukaga ku rubyiniro yambaye imyenda ya gakondo ikanaririmba yifashishije ibikoresho bya gakondo mu Ukwakira mu 2017.

You Might Also Like

Feast and Praise Brunch igiye kuba bwa mbere muri Kigali

Mufti w’u Rwanda yahaye umukoro abanyarwanda bagiye mu mutambagiro i Maka

Papa Leon XIV yakiriye Perezida Zelensky i Vatikani

Korali Ganza Kristo yo muri ADEPR Gasave yateguye igiterane cy’amashimwe kizamara iminsi 2

Aba-Cardinal binjiye mu munsi wa kabiri w’itora rya Papa

Gossip Kigali August 4, 2024 August 4, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

TMC wahoze muri Dream Boys ari i Kigali

December 4, 2023
Andi makuru

Gen Kainerugaba yashimangiye ko azitabira irahira rya Perezida Paul Kagame

August 5, 2024
Imyidagaduro

Perezida Museveni yiyemeje gutanga ibishoboka byose Jose Chameleon akavurwa

December 20, 2024
Andi makuru

Ingabo za Gen. Abdel Fattah Burhan zigaruriye Khartoum yose

March 27, 2025
Imyidagaduro

Ubukwe bw’umwana w’umunyemari Ambani bukomeje kuvugisha benshi kw’isi

July 13, 2024
Imyidagaduro

Ne-yo yiseguye kubabajwe n’amagambo yavuze kubaryamana bahuje ibitsina

August 9, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?