Itsinda ‘Tag Team’ ryatumiwe mu gitaramo “Kigali Auto Show” gitegerejwe kubera i Nyamata ku wa 3 Kanama 2024, ryageze i Kigali mu gitondo cyo ku wa 2 Kanama 2024.
Tag Team ni itsinda rimaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki kubera ukuntu bavanga imiziki banavuza ingoma zaka umuriro bikaryohera abatari bake.
Iri tsinda ryo muri Afurika y’Epfo rizafatanya n’aba-DJs bo mu Rwanda barimo DJ Marnaud mu gihe ibi birori bizaba biyobowe na Miss Muyango.
‘Kigali Auto Show’ ni ibirori bigiye kuba ku nshuro ya kabiri. Biba bigamije kumurika imodoka na moto bifite umwihariko, uretse izimurikwa hanabera ibirori byo kugaragaza ubuhanga mu gutwara.
Ibirori bya ‘Kigali Auto Show’ byitezwe ko bizabera ahitwa Tuza Inn i Nyamata ku wa 3 Kanama 2024 bikazaba biyobowe na Miss Muyango. Ni ibirori bigiye kuba ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko bitangijwe mu 2023 bikitabirwa n’imodoka na moto zifite umwihariko, byose hamwe birenga 100.
Kuri iyi nshuro ibi birori byitezwemo udushya twinshi turimo n’imyiyereko y’imodoka 100 zizahagurukira rimwe mu Mujyi wa Kigali zerekeza i Nyamata.