SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Colonel Kazarama yasubiye muri M23
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Colonel Kazarama yasubiye muri M23
Andi makuru

Colonel Kazarama yasubiye muri M23

Wakibi Geoffrey
Last updated: 2024/07/29 at 9:47 PM
Wakibi Geoffrey
Share
3 Min Read
SHARE

Colonel Kazarama Kanyamuhanda Vianney wabaye Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa ARC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati ya 2012 na 2013, yemeje ko yongeye kwiyunga na bagenzi be.

Col Kazarama ni umwe mu barwanyi ba M23 bahunze ubwo uyu mutwe witwaje intwaro wasenyukaga mu 2013, nyuma y’ibitero bikomeye wagabweho n’umutwe kabuhariwe w’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC.

Ubwo abahoze ari abarwanyi ba M23 bisuganyaga ngo basubire mu burasirazuba bwa RDC ntabwo Col Kazarama yari kumwe na bo, ndetse n’igihe uyu mutwe wuburaga imirwano mu mpera za 2021, we yari yarafashe icyemezo cyo kudasubira ku rugamba.

Muri Mata 2024, ku mbuga nkoranyambaga hahwihwishijwe amakuru avuga ko Col Kazarama yapfiriye ku rugamba M23 ihangayemo n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC, ariko yarabihakanye, avuga ko atigeze asubira muri uyu mutwe.

Yagize ati “Ejo hashize numvise amakuru avuga ko Colonel Kazarama yaguye mu bitero byagabwe Karuba werekeza Mushaki. Ndangira ngo nyomoze ayo makuru kuko atari ukuri. Njyewe ntabwo ndi ku rugamba, nibereye mu bikorwa by’iterambere ryanjye.”

Muri Kamena 2024 ariko, Col Kazarama wemeza ko agifite imbaraga z’umubiri yatangaje ko mu gihe abayobozi ba M23 barimo Gen Sultani Makenga bamusaba kujya ku rugamba, yabikora. Ati “Makenga yampamagara, atampamagara, niteguye kugenda ariko ampamagaye byaba byiza kurushaho.”

Kuri uyu wa 28 Nyakanga 2024, ubwo kuri sitade yitiriwe Mwami Ndeze Rugabo II iherereye muri teritwari ya Rutshuru haberaga irushanwa ry’umupira w’amaguru ryitwa ‘Amani Kwetu’, hagaragaye abayobozi bakuru ba M23 barimo Bertrand Bisimwa na Col Kazarama.

Col Kazarama yahawe ijambo, ashima ibyagezweho n’abarimo Bisimwa na Makenga, amenyesha Abanya-Rutshuru ko yamaze gusubira muri M23 kugira ngo afashe bagenzi be gukomeza urugamba.

Yagize ati “Muraho Banya-Rutshuru? Nitwa Colonel Kazarama Vianney, ndi mwene wanyu, ngarutse muri ARC. Nishimiye akazi uyu mutwe uri gukora, ngashimira umuyobozi Bertrand Bisimwa, ngashimira Sultani Makenga n’abanyamuryango. Nanjye nje ngo dukomeze urugendo.”

Nyuma yo kwiyunga mu ihuriro AFC ryashinzwe mu Ukuboza 2023, abarwanyi ba M23 bavuga ko bafite gahunda yo gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, nyuma y’aho yanze kugirana na bo imishyikirano.

You Might Also Like

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Mugenzi we wa Algeria biyemeza gufungura ambasade ya Algerie mu Rwanda

Perezida Kagame yunamiye Maqam Echahid waharaniye ubwigenge bwa Algerie

Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Algeria (Amafoto)

Uganda : Ingabo za UPDF zaburijemo igitero cy’iterabwoba I Munyonyo hagwa babiri

Martin Fayulu udacana uwaka na Tshisekedi biyemeje gufatanya kurwanya Joseph Kabila

Wakibi Geoffrey July 29, 2024 July 29, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Zari the Boss Lady yongeye gushimangira ko umukunzi we Shakib atari umwana

June 27, 2023
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yatashye ku mugaragaro inyubako ya ‘Norrsken Kigali

November 8, 2023
Imyidagaduro

Perezida Samia Suluhu yitabiriye ibirori byateguwe na Harmonize

May 27, 2024
Imyidagaduro

Ibirori byo kumurika Filime Wrath Of Soldier yakozwe na Rocky Kimomo byitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

March 27, 2023
Imyidagaduro

Tiwa Savage yagiriye Inama abagore bata abagabo babo bakurikiye imitungo

January 30, 2025
Andi makuru

U Rwanda na Namibia byagiranye amasezerano y’Imikoranire mu Nzego z’Igorora

February 7, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?