Umuhanzi Burna Boy yaguye ku rubyiniro mu gitaramo yakoreye mu mujyi wa Prishtna ariko Imana iratabara ntihagira icyo aba.
Umuhanzi Burna Boy ni umwe mu bari bitezwe kandi bataramye mu iserukiramuco rya 2024 Sunny Hill Festival ryabereye mu gihugu cya Kosovo giherereye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’u Burayi mu mujyi wa Prishtna.
Ubwo yari ku rubyiniro, Burna Boy yamanutse asanganira abafana be kugira ngo aririmbe abegereye ariko ahura n’uruvagusenya akandagira nabi aradandabirana.
Burna Boy yagerageje kwirwanaho nk’umusore kugira ngo atagwa hasi imbere y’abafana be hanyuma abashinzwe umutekano we bahita batabarira hafi ntiyabasha kugera hasi, ahita akomeza kuririmba nk’aho nta cyabaye.
Iri serukiramuco ryaririmbyemo abandi bahanzi barimo Stromzy, Bebe Rexha, The Blaze, YLL Limani, The Martinez brothers n’abandi benshi.
Iri Serukiramuco kandi ryacuranzemo abavangamiziki batandukanye barimo kabuhariwe Black Coffee ukomoka muri Afurika y’Epfo, Dj Snake,…
Iserukiramuco rya Sunny Hill Festival rimaze kuba ubukombe mu bice by’Amajyepfo ashyira uburasirazuba bw’Uburayi aho ryaherukaga kubera muri Kosovo mu mwaka wa 2022.