SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Undi munyarwanda yakubitiwe ahareba inzega mu mikino olempike i Paris
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Undi munyarwanda yakubitiwe ahareba inzega mu mikino olempike i Paris
Andi makuru

Undi munyarwanda yakubitiwe ahareba inzega mu mikino olempike i Paris

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/07/28 at 5:56 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Umunyarwandakazi Ingabire Diane usiganwa ku igare, ntiyahiriwe n’intangiro ze mu Mikino Olempike, aho yabaye uwa 35 asizwe iminota umunani n’amasegonda 27 n’Umunya-Australia, Brown Grace wegukanye umudali wa Zahabu mu gusiganwa n’igihe buri mukinnyi ku giti cye mu bagore.

Iyi mikino ikomeje kubera i Paris mu Bufaransa aho kuri uyu wa Gatandatu, tariki 27 Nyakanga 2024, ari bwo abahagarariye u Rwanda batangiye guhatana.

Ingabire Diane usanzwe ukinira Canyon Sram Generation yo mu Budage, yari ahanzwe amaso kuri uyu munsi ubwo abakina basiganwaga n’igihe.

Byarangiye uyu-Munyarwandakazi abaye uwa 35 akoresheje iminota 48 n’amasegonda atanu. Ni mu gihe yasizwe iminota umunani n’amasegonda 27 n’Umunya-Australia Brown Grace wegukanye umudali wa Zahabu nyuma yo gukoresha iminota 39 n’amasegonda 38.

Ingabire azakina irindi siganwa ry’ibilometero 158 mu muhanda hamwe n’abandi (Road Race) ku Cyumweru tariki ya 4 Kanama, saa Cyenda i Trocadéro.

Uwihoreye Tufaha wahatanaga mu kurwanisha inkota ya ‘Epée’, yasezerewe mu ijonjora rya mbere atsinzwe n’Umuyapani Miho Yoshimura amanota 15-7 mu mukino wabereye muri Grand Palais kuri uyu wa Gatandatu.

Ku Cyumweru, tariki ya 28 Nyakanga, ni bwo Mwamikazi Jazilla w’imyaka 19, azakina isiganwa ry’amagare yo mu misozi saa Cyenda n’iminota 10. Ni mu gihe Abanyarwanda bazongera guhatana ku wa Gatanu, tariki ya 2 Kanama 2024.

You Might Also Like

Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Algeria (Amafoto)

Uganda : Ingabo za UPDF zaburijemo igitero cy’iterabwoba I Munyonyo hagwa babiri

Martin Fayulu udacana uwaka na Tshisekedi biyemeje gufatanya kurwanya Joseph Kabila

I Kigali hateraniye inama itegura ibikorwa by’ingabo za EAC biteza imbere abaturage

RIB yasabye abanyarwanda kwirinda ababashukisha akazi keza mu mahanga bizezwa ubuzima bwiza

Nsanzabera Jean Paul July 28, 2024 July 28, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Bruce Melodie yacanye umucyo ku rubyiniro hamwe na Shaggy muri Amerika

November 29, 2023
Imyidagaduro

DJ KasBaby azataramira abazitabira ibirori byo gusoza irushanwa rya ‘Mützig Amabeats

October 13, 2023
Andi makuru

Hezbollah yishe abasirikare ba Israel

October 14, 2024
Andi makuru

Perezida Kagame yageze i Dubai mu nama izahuza abaturutse mu bihugu 150

February 12, 2024
Imyidagaduro

Eddie Kenzo agiye guhindura idini mu gihe ubukwe bwe na Phiona Nyamutooro bwegereje

August 5, 2024
Imyidagaduro

Decent Entertainment ya Muyoboke Alex yateguye igitaramo Iryamugabe ku munsi wo kwibohora

June 22, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?