Ibintu byahinduye isura mu ntambara ikomeje guhuza Ingabo za Israel n’umutwe wa Hezbollah, nyuma y’uko wohereje ’drone’ ku birindiro by’Ingabo z’icyo gihugu biri mu Majyaruguru, igahitana abasirikare bane, abandi barenga 60 bagakomereka.
Amakuru ataremezwa neza, avuga ko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Israel, Lt.-Gen. Herzi Halevi, ashobora kuba ari mu baguye muri iki gitero, bikavugwa ko uyu mugabo yari muri icyo kigo cya gisirikare ubwo iki gitero cyabaga.
Urubande rwa Israel ntacyo ruravuga kuri iyi ngingo, gusa bimwe mu binyamakuru bikomeye byo muri icyo gihugu byahakanye aya makuru.
Ikindi gitangaje ni uburyo ’drones’ za Hezbollah zabashije kwinjira mu kirere cya Israel, zikarenga ubwirinzi bw’icyo gihugu ndetse zikanabasha kugera ku kigo cya gisirikare.
Ubusanzwe ikintu cyose cyinjiye mu kirere cya Israel cyane cyane iyo ari igisasu cyangwa indi ntwaro, gihita gituma ikoranabuhanga rikoreshwa mu kurinda ikirere cya Israel ritanga intabaza, gusa kuri izi ’drones’ ntabwo ari ko byagenze.
Hezbollah yavuze ko iki gitero cyari kigamije guhangana n’Ingabo za Israel zakomeje urugamba n’uwo mutwe mu Majyepfo ya Liban, ndetse uyu mutwe wasezeranyije ko uramutse ugabweho ibindi bitero, uzakomeza kohereza izindi ’drones’ muri iki gihugu.