Tariki ya 27 Nyakanga 2024 wari umugoroba wari utegerejwe na benshi mu bakunzi b’Umuziki wo mu bihe byahise aho habaye Iserukiramuco ‘Oldies Music Festival’ ryabaye ku nshuro yaryo ya kane rikarangwa n’udushya twaranze ibihe byo mu myaka ya za 80 kuzamura .
Iri iserukiramuco ryabereye muri ‘Juru Park’ ku i Rebero, aho byitabiriwe n’abantu batandukanye bakunda umuziki wo hambere
Iri serukiramuco ryahuriyemo abavanga imiziki bamenyerewe mu Rwanda barimo DJ RY ufite agahigo ko kuba atarasiba kuricurangamo na rimwe ndetse na Regis Isheja ukoresha amazina ya DJ King Reg,
RY niwe wacuranze igihe kinini muri iki gitaramo, aho yibukije ababyitabiriye indirimbo zirimo ‘Kila Mtu Na Dem Wake’ ya MR Nice, ‘I’ve Been Thinking About You’ ya Londonbeat, ‘I Wanna Dance With Somebody’ ya Whitney Houston n’izindi zitandukanye.
Mu mwanya DJ King Reg yahaye yanyuze mu ndirimo zitaherukaga mu matwi ya benshi kandi zakunzwe harimo ‘U Remind Me’ ya Usher, ‘In Da Club’ ya 50 Cent, ‘California Love’ ya 2Pac na Dr. Dre, ntiyasiga iz’igihugu cyamubyaye zirimo ‘Ubumanzi’ na ‘Tarihinda’ zaririmbwe na Cecile Kayirebwa.
Aba ba-DJ nibo bacuranze muri ibi birori bonyine mu gihe Dj Toxxyk ndetse na Selecta Faba bari bategerejwe muri iki gitaramo batigeze bahagera.
Uretse kwishimisha, umunyamakuru Fuadi Uwihanganye ari mu banyamahirwe babiri batsindiye mudasobwa ebyiri zatanzwe na Golden K Technology.